00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku ikoreshwa rya AI mu bya gisirikare

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 10 September 2024 saa 11:06
Yasuwe :

Minisitiri w’Ingabo, Juvénal Marizamunda na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, bitabiriye Inama yiga ku mikoreshereze iboneye y’Ikoranabuhanga ry’Ubwenge bukorano ‘AI’ mu bikorwa bya Gisirikare [REAIM].

Minisiteri y’Ingabo yatangaje ko ba minisitiri bombi bitabiriye iyi nama ku wa Mbere, tariki ya 9 Nzeri 2024, mu Murwa Mukuru wa Koreya y’Epfo, Seoul.

Yatangaje kandi ko baherekejwe n’Umuyobozi ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga mu bya Gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo, Brig Gen Patrick Karuretwa.

Ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano ‘AI’ ryagiye rigaragazwa akenshi nk’irishobora kugira byinshi rihindura mu buzima busanzwe bwa muntu hadasigaye n’urwego rw’umutekano.

Nk’urugero mu bya gisirikare, iri koranabuhanga rishobora gukoreshwa mu gukusanya amakuru no kuyasesengura, rikaba ryagira uruhare runini mu bikorwa byo kurinda no kubungabunga umutekano.

Ibi bikorwa birimo kugenzura no gutahura ibyago bishobora kuba hakoreshejwe ibikoresho by’ikoranabuhanga nka drones, satellite, cyangwa camera zigezweho.

AI kandi ishobora gukoreshwa mu bikorwa byo gufasha igisirikare gukaza umutekano no gutanga ubutabazi bw’ibanze kandi mu buryo bwihuse. Ikindi ni uko muri byinshi AI yafasha urwego rwa gisirikare harimo no gufasha mu gutegura imyitozo ijyanye n’igihe n’ibindi byinshi.

U Rwanda rwamaze gushyiraho politiki y’iri koranabuhanga [AI], cyane ko igihugu kirajwe ishinga no kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga mu Karere na Afurika muri rusange, aho mu myaka itanu ruzakenera arenga miliyari 76,5 Frw mu kubishyira mu bikorwa.

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko ishobora kwinjiza arenga miliyoni 500 z’amadolari y’Amerika mu myaka itanu iri imbere mu gihe haba himakajwe ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano mu nzego zitandukanye.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, ubwo yari mu nama mpuzamahanga yita ku bukungu ya World Economic Forum muri Nyakanga 2024, yagaragaje ko icyerekezo cyo kwimakaza AI cyaherekejwe n’inyigo zigaragaza ko mu gihe guverinoma yakwimakaza ikoreshwa rya AI mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ubuzima, umurimo, imibereho myiza n’umutekano [ari na ho dusanga igisirikare] nibura byakwinjiza 6% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.

Minisitiri Juvénal Marizamunda na Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe, bitabiriye inama yiga ku mikoreshereze iboneye y’ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorana ‘AI’ mu bya gisirikare
Iyi nama iri kubera i Seoul muri Koreya y'Epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .