Iri serukiramuco ry’iminsi itatu (ari naho haturuka izina ryaryo Amasaha 72 y’igitabo) riri kuba ku nshuro yaryo ya 17 i Conakry mu murwa mukuru wa Guinea, umujyi wagizwe na UNESCO umurwa mukuru w’ubwanditsi bw’ibitabo mu 2017.
Insanganyamatsiko y’iri serukiramuco uyu mwaka ikaba ari “imbaraga z’umugore”. Nubwo iri serukiramuco ry’ibitabo risanzwe ryimakaza uruhare rw’ubwanditsi mu guteza imbere imibereho myiza y’abatuye Afurika n’isi muri rusange, uyu mwaka hashyizwe imbaraga nyinshi mu guha agaciro uruhare rw’abanditsi b’abagore ndetse n’abandi banyabugeni b’abagore mu guharanira ubuzima bwiza n’iterambere by’abatuye umugabane wa Afurika ndetse no gushishikariza abagore kwitabira cyane kwandika.
Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’Urubyiruko nIterambere ry’Ubuhanzi, Ngabo Brave Olivier niwe uyoboye intumwa z’u Rwanda zitabiriye iri serukiramuco.
Yatangaje ko u Rwanda runejejwe cyane no kwitabira iri serukiramuco ndetse no kunoza ubufatanye busanzwe hagati y’abaturage b’u Rwanda n’aba Guinea cyane cyane mu guteza imbere abagore binyuze mu kwandika ibitabo, n’ubundi bugeni kandi bigizwemo uruhare rugaragara na bo.
Yibukije ko intambwe u Rwanda rwateye mu guharanira uburenganzira bw’abagore uyu munsi ari imwe mu nkingi z’iterambere u Rwanda rugezeho.
Abanditsi b’Abanyarwanda bitabiriye iri serukiramuco barimo Dr Jean Marie Vianney Rurangwa uzwi mu bwanditsi bw’amakinamico ndetse n’ibitabo nka Au Dela de l’Imaginable ndetse na Un Rwandais Sur les Routes de l’Exil.
Abandi banditsi bitabiriye iri serukiramuco ni Felicitee Lyamukuru wanditse “L’Ouragan a Frappe Nyundo”, Denyse Umuhuza wanditse ibitabo by’abana nka “Le Secret de Nyanka” na Kalisa wa Munyantamati”.
Ibitabo byanditswe n’Abanyarwanda byiganjemo ibivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibigaragaza intambwe u Rwanda rwateye mu rugendo rwo kwiyubaka ni bimwe mu biri kumurikirwa muri iri serukiramuco i Conakry.
Mu izina rya Perezida wa Repubulika ya Guinea, General Mamadi Doumbouya, Perezida w’inama y’inzibacyuho Dr Dansa Kourouma yatangaje ko u Rwanda rwahawe izina ry’umutumirwa w’icyubahiro muri iri serukiramuco kubera intambwe ishimishije rugaragaza mu guteza imbere abagore no mu guharanira uburenganzira bwabo, no kubaha urubuga kugira ngo ubushobozi bafite bukoreshwe mu kubaka umuryango n’igihugu muri rusange.
Iserukiramuco 72 Heures du Livre riba iminsi itatu rigahuza abanditsi b’ibitabo, abahagarariye amacapiro, abakora imirimo yo gutunganya ibitabo no kubishyira ku isoko bose baturutse hirya no hino ku Isi.
Uretse kumurika ibitabo bitandukanye, abitabiriye iri serukiramuco bagira amahirwe yo kwitabira ibiganiro bitandukanye n’abanditsi, ndetse no guturwa ibitabo n’ababyanditse (dedicaces) ndetse abifuza kwandika ibitabo nabo bakaba bahabwa inama z’uko babigenza.
Iri serukiramuco ry’iminsi 3 rizakomereza mu mujyi wa Gueckedou ari naho rizasorezwa.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!