U Rwanda rwihanganishije Abongereza bapfushije umugabo w’Umwamikazi Elizabeth II

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Mata 2021 saa 10:10
Yasuwe :
0 0

Leta y’u Rwanda yatangaje ko yababajwe n’urupfu rw’Igikomangoma Philip w’imyaka 99 wari umugabo w’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II inihanganisha abaturage b’iki gihugu.

Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 9 Mata 2021, nibwo Ingoro y’Ubwami bw’u Bwongereza, Buckingham Palace yatangaje ko Igikomangoma Prince yitabye Imana.

Mu butumwa Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza yashyize hanze ku wa 10 Mata, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yababajwe n’amakuru y’urupfu rw’Umugabo w’Umwamikazi Elizabeth.

Iti “Guverinoma y’u Rwanda iri mu gahinda gakomeye ku bwo kumenya amakuru y’urupfu rw’Igikomangoma, Philip, umugabo w’Umwamikazi, Elizabeth II.”

“Guverinoma y’u Rwanda irihanganisha Guverinoma n’abaturage b’Ubwami bw’u Bwongereza na Ireland y’Amajyaruguru by’umwihariko umuryango w’ibwami ndetse ikabizeza kubaba hafi muri ibi bihe bikomeye.”

Nyuma y’amakuru y’urupfu rw’Igikomangoma Philip wari ufite imyaka 99, ibihugu byinshi n’abayobozi batandukanye bakomeje kugenda bihanganisha u Bwongereza n’Umwamikazi Elizabeth II.

Mu bayobozi bageneye Abongereza ubutumwa bw’ihumure harimo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, Barack Obama wahoze ayobora iki gihugu na Perezida w’u Burusiya Vladmir Putin.

Umwamikazi w'u Bwongereza, Elizabeth II ari kumwe n'umugabo we, Igikomangoma Philip mbere y'uko yitaba Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .