00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwihanganishije ababuriye ababo mu gitero cy’i New Orleans cyaguyemo abantu 15

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 January 2025 saa 08:56
Yasuwe :

Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yihanganishije imiryango y’abagera kuri 15 bapfuye mu mujyi wa New Orleans, ubwo umushoferi w’imodoka yayigongeshaga ikivunge cy’abantu ku bushake.

Iki gikorwa cyamaze gutangazwa nk’igitero cy’iterabwoba na Leta ya Amerika cyabaye ku wa 1 Mutarama 2025, ubwo abantu bari mu byishimo byo gutangira umwaka mushya.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa New Orleans bwatangaje ko mu masaha ya saa tatu z’ijoro mu gace ka French Quarter gakunzwe na bamukerarugendo karimo utubari na za resitora nyinshi, ariho ibyo byabereye, ubwo iyo modoka yinjiraga mu kivunge cy’abantu bari mu birori bisoza umwaka.

Ambasade y’u Rwanda muri Amerika ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga yatangaje ko yifatanyije n’ababuriye ababo muri iki gitero.

Iti “Ambasade y’u Rwanda n’umuryango w’Abanyarwanda baba muri Amerika, bihanganishije imiryango y’ababuze ababo mu gitero kibababje cy’i New Orleans. Ibitekerezo byacu n’amasengesho biri kuri mwe muri ibi bihe bikomeye.”

Uwagabye iki gitero ari nawe wari utwaye iyi modoka yahise araswa aricwa, ubwo yageragezaga kurwanya abashinzwe umutekano.

Urwego rwa Amerika rushinzwe iperereza, FBI rwatangaje ko umugabo wagabye iki gitero yasanganywe ibendera ry’umutwe w’iterabwoba wa Islamic State.

Iki gitero cyaguyemo abantu 15

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .