U Rwanda rwavuye ku mwanya wa 41 rwariho muri raporo iheruka.
Ubwo yatangazaga ibikubiye muri iyi raporo izwi nka ’2019 World Bank Doing Business Report’, kuri uyu wa Gatatu, Perezida wa Banki y’Isi mu Rwanda, Yasser El-Gamal yavuze ko rwongeye kwitwara neza mu ruhando rw’amahanga.
Ati “Île Maurice ubu ni iya 20 ku Isi muri iyi raporo, kikaba aricyo gihugu rukumbi cyo muri Afurika cyaje mu bihugu bya mbere 20 ku Isi; hamwe n’u Rwanda, akaba ari ibihugu byonyine byo muri afurika biri muri 30 bya mbere ku Isi.”
U Rwanda kandi rwagumye ku mwanya wa kabiri muri Afurika, inyuma ya Île Maurice.
Yasser yavuze ko icyatumye rugera kuri uyu mwanya ari uko rwakoze amavugurura arindwi muri uyu mwaka, mu bijyanye n’ubucuruzi.
Harimo ko rwarushijeho gutuma gukora ubucuruzi bihenduka, binyuze mu gusimbuza imishini zitanga inyemezabwishyu za EBM, porogaramu y’ikoranabuhanga ikora uwo murimo.
Icya kabiri ni uko rwanogeje uburyo bwo kugenzura ibura ry’umuriro no kugaragaza ibipimo bijyanye n’ibura ryawo n’igihe bimara, hifashishijwe ibipimo mpuzamahanga bizwi nka ‘System Average Interruption Duration Index (SAIDI)’ na ‘System Average Interruption Frequency Index (SAIFI)’
Ivugurura rya gatatu ni uko rworoheje kwandikisha imitungo binyuze mu gukemura amakimbirane ashingiye ku butaka; irya kane rworoshya kugera ku nguzanyo binyuze mu Itegeko ryerekeye igihombo cy’isosiyete n’icy’umuntu ku giti cye.
Ivugurura rya gatanu ni uko rwagabanyije igihe cyo kohereza no gutumiza ibicuruzwa mu mahanga binyuze mu gushyiraho gasutamo ihuriweho no gukoresha ikoranabuhanga, naho irya gatandatu rworoheje ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano mu bucuruzi, irya karindwi rworohereza ibigo mu gihe cy’ibihombo.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Gatete Claver, yavuze ko iyi ari inkuru nziza ku mbaraga u Rwanda rukoresha mu koroshya ubucuruzi, kuko mu 2008 rwari ku mwanya wa 150 ku Isi mu bihugu bisaga 180 byarebwagaho icyo gihe.
Ati “Kuba tugeze ku mwanya wa 29 ni intambwe ikomeye, kandi turifuza gukomeza kujya imbere.”
Iyi raporo ku koroshya ubucuruzi niyo isomwa cyane muri raporo zose zikorwa na Banki y’Isi.
Iyi raporo igaragaza ko u Rwanda rwaje imbere ku Isi mu gukora amavugurura menshi, umwanya ruheruka mu 2013 ubwo rwakoraga amavugurura umunani.
Bimwe mu bipimo u Rwanda rwazamutseho cyane ni ukubona amashanyarazi, aho rwavuye ku mwanya wa 119 rukagera ku wa 68, no mu gufasha ibigo biri mu bihombo, aho rwavuye ku mwanya wa 79 rukagera ku wa 58.
U Rwanda kandi rwagumye ku mwanya wa kabiri ku Isi mu koroshya kwandikisha umutungo n’urwa gatatu mu kubona amakuru ajyanye n’inguzanyo.







TANGA IGITEKEREZO