U Rwanda rwifatanyije na Israel kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi (Amafoto)

Yanditswe na Habimana James
Kuya 27 Mutarama 2020 saa 09:16
Yasuwe :
0 0

Ambasade ya Israel mu Rwanda ku bufatanye n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n’Umuryango w’Abibumbye, yakoze umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 75 inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abayahudi.

Uyu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi ku wa 27 Mutarama 2020.

Abayahudi basaga miliyoni esheshatu ni bo bishwe n’ubutegetsi bwa Adolf Hitler wayoboraga u Budage. Iyi Jenoside izwi nka ‘Holocaust’ yabaye hagati ya 1941 na 1945, mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi yose.

Tariki ya 27 Mutarama ni umunsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Mbabazi Rosemary, yavuze ko uyu ari umunsi wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abayahudi bazira uko bavutse nk’uko Abatutsi barenga miliyoni bishwe mu 1994 nabo bazira uko bavutse.

Yagize ati “Muri Mata uyu mwaka tuzaba twibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, ntitugomba kwemera ko amateka y’abacu twabuze yibagirana, ku barokotse Jenoside yakorewe Abayahudi bari mu Rwanda, muri Israel no ku Isi muri rusange, turi kumwe namwe uyu munsi na buri gihe cyose, turi kumwe mu gihe turimo kurwanya ivangura no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’Abayahudi, dufite inshingano zo kwibuka n’izo kubaka ejo heza.”

Yakomeje agira ati “Twahisemo gufasha abarokotse Jenoside dukorana ingufu kugira ngo byibuze tuzibe icyuho cy’abatuvuyemo bagomba kuba barakoze, ibi bivuze ko dukora imirimo ibiri, iyacu n’iy’abacu batuvuyemo.”

Yavuze ko Israel yakomeje kuba inshuti y’u Rwanda mu buryo bukomeye, ifasha igihugu mu iterambere.

Ati “Ndashimira ubufatanye buri hagati y’ibihugu byombi n’uburyo cyagiye gifasha u Rwanda mu kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi harimo umutekano, ikoranabuhanga, kongerera ubushobozi urubyiruko rwacu rwiga iby’ubuhinzi muri iki gihugu n’ibindi. Duha agaciro ubu bufatanye hagati y’ibihugu byombi.”

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam, yavuze ko uyu ari umunsi wo kwibuka abana, abagore, abagabo n’abandi bishwe kubera ko bari Abayahudi, aho abarenga miliyoni esheshatu bishwe n’Abanazi n’abo bari bafatanyije mu gihe cy’imyaka ine.

Agaragaza ko bibabaje kuba nyuma y’imyaka 50 Jenoside yarongeye igakorwa mu Rwanda.

Yagize ati “Uyu munsi uru rwibutso (rwa Kigali) rubitse imibiri isaga ibihumbi 250, turibuka iki cyaha cyibasiye inyokomuntu, turibuka Jenoside yakozwe na Adolf Hitler, gahunda yari ukwica Abayahudi miliyoni 11,birababaje kuba nyuma y’imyaka 50 Abatutsi barenga miliyoni barishwe, ni gute ibi byashobotse, ni gute Jenoside yakorewe Abayahudi yashobotse mu gihe Isi ntacyo yakoraga? Ni gute Jenoside yakorewe Abatutsi yashobotse imiryango mpuzamahanga yose irebera?”

“Nyamara ibi byose byakozwe mu buryo bumwe, gutesha agaciro umuntu, ivangura n’ibindi, iyaba inkuru zivuga kuri Jenoside y’Abayahudi zaravuzwe, zikigishwa ahantu hose mu mashuri, ntabwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari bushoboke, ubu tugomba kubikora kugira ngo turwanye ko hari ahandi bizaba.”

Yagaragaje kandi uburyo mu Bayahudi basaga miliyoni esheshatu bishwe mu 1944 n’ubutegetsi bwa Adolf Hitler, umuryango we nawo wagezweho n’ingaruka zayo.

Kimwe n’abandi Bayahudi, mama wa Adam, nyirakuru na sekuru bajyanywe mu nkambi zakusanyirizwagamo Abayahudi ngo bicwe ariko ku bw’amahirwe, uwo mubyeyi aza kuharokokera.

David Frankel warokotse Jenoside yakorewe Abayahudi, yagaragaje uburyo iyo bakorewe yari ifite ubukana, ibi bigaragaza ubugome budasanzwe bakorewe bazira gusa ko bari Abayahudi.

Frankel agaragaza uburyo Abanazi bagenzuraga itumanaho ryose ku Mugabane w’i Burayi, wasangaga binagoye ko abantu hirya no hino ku Isi bamenya ubugome barimo gukorerwa.

Yagize ati “Kugira ngo babone n’uko batwica, bagiye bavuga ko turi nk’ibinyugunyugu, intego ari ukuturimbura.”

Jenoside yakorewe Abayahudi yahitanye abasaga miliyoni esheshatu, naho Jenoside yakorewe abatutsi ihitana abasaga miliyoni.

Hafashwe umunota wo kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi yahitanye abasaga miliyoni esheshatu
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam, yavuze ko na we umuryango we warokotse Jenoside yakorewe Abayahudi
Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Mbabazi Rosemary, yavuze ko Israel n'u Rwanda ari ibihugu byakomeje gushyira hamwe nyuma y'amahano ya jenoside byahuye nayo
Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter H Vrooman, mu bitabiriye umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi
David Frankel warokotse Jenoside y'Abayahudi yavuze ko bagiye bateshwa agaciro kugira ngo bicwe
Umuhuzabikorwa wa One UN mu Rwanda, Fodé Ndiaye, yifatanyije n'abandi kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi
Umwanditsi Michel Kichka yagaragaje uburyo Jenoside yakorewe Abayahudi yakozwe
Ambasaderi w'u Budage mu Rwanda, Dr Thomas Kurz, ni umwe mu bitabiriye uyu muhango
Umuyobozi wa Mara Phone mu Rwanda, Eddy Sebera, mu bitabiriye uyu muhango
Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Mbabazi Rosemary ari kumwe na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam, David Frankel warokotse Jenoside yakorewe Abayahudi na Perezida wa IBUKA, Prof. Dusingizemungu Jean Pierre
Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Mbabazi Rosemary asuhuza David Frankel warokotse Jenoside yakorewe Abayahudi
Perezida wa Ibuka, Prof Jean Pierre Dusingizemungu, yitabiriye uyu muhango
Abayobozi bakuru bitabiriye uyu muhango babanje gushyira indabo ku mva zishyinguwemo imibiri isaga ibihumbi 250 ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi

Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .