00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Francophonie

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 20 Werurwe 2021 saa 12:29
Yasuwe :
0 0

Buri ku wa 20 Werurwe, ni Umunsi Mpuzamahanga w’Umuryango wa Francophonie, ugizwe n’ibihugu 88 bituwe n’abaturage barenga miliyari bavuga ururimi rw’Igifaransa, ukaba ugamije guteza imbere uburezi, umuco, ururimi rw’Igifaransa, demokarasi, uburinganire bw’abagore n’abagabo n’ibindi.

Kuri uyu munsi, u Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu kwizihiza uwo munsi mpuzamahanga ngarukamwaka.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Vincent Biruta, yavuze ko ari iby’agaciro kuba ururimi rw’Igifaransa ruherutse kwemezwa nk’ururimi rwemewe n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, EAC.

Minisitiri Biruta yagize ati “Kuri uyu munsi mpuzamahanga wa Francophonie, turifuza gushimira icyemezo cy’Inama ya 21 y’abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), cyo kugira Igifaransa rumwe mu rurimi rwemewe gukoreshwa muri uwo muryango. Ibi bizatuma uru rurimi rurushaho gukoreshwa muri aka karere”.

Biruta kandi yongeyeho ko u Rwanda rushyigikiye imigambi migari y’Umuryango Mpuzamahanga wa Francophonie.

Yagize ati “U Rwanda rushyigikiye Umuryango Mpuzamahanga wa Francophonie mu migambi yawo irimo gushyigikira ikoranabuhanga, uburinganire hagati y’abagabo n’abagore ndetse no guteza imbere urubyiruko”.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yavuze ko u Rwanda rushyigikiye umugambi wa Francophonie wo guteza imbere abagore bagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19.

Bagize bati “U Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Francophonie. Intego y’uyu mwaka “Abagore ba Francophonie, kwihagararaho kw’abagore” ni amahirwe yo kwakira ikigega ‘La Francophonie Avec Elles’, aho u Rwanda rufite imishinga itanu yungukiye muri icyo kigega”.

Umunyamabanga Mukuru wa La Francophonie, Louise Mushikiwabo, yavuze ko ukwezi kwa Werurwe kwizihizwamo umunsi wahariwe Francophonie guhuriranye n’uko ku Isi hose hizihizwa ukwezi kwahariwe umugore.

Yavuze kandi ko uyu munsi wizihijwe mu gihe Isi ihanganye n’icyorezo cya Coronavirus, ari naho yahereye aha icyubahiro abagore bose babuze akazi kubera cyo, abakora mu nzego z’ubuzima, abashatse ibisubizo biganisha ku iterambere n’ukubaho kw’imiryango yabo n’abandi.

Mushikiwabo yakomeje avuga ko mu gushyigikira abagore, La Francophonie ibigiramo uruhare mu ngeri zitandukanye. Ati “Mu kwezi kwa mbere kw’icyorezo, twashinze ikigega “La Francophonie avec Elles” nishimiye uyu munsi gutangaza ko cyatangiye kwakira imishinga mu cyiciro cyacyo cya kabiri.”

Yavuze ko umuryango ayoboye wiyemeje guteza imbere abagore bakora mu bijyanye n’ubugeni, uburezi, igisirikare, itangazamakuru, ubwanditsi, sinema, dipolomasi, ubuhanzi, n’izindi ngeri.

Mushikiwabo kandi yakiriwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron mu Biro bye, ndetse banaboneraho gushyira umukono ku musezerano ashyiraho Ikigo Mpuzamahanga kigamije guteza ururimi rw’Igifaransa, kizashyirwa mu nyubako ya Château de Villers-Cotterêts.

Umuryango Mpuzamahanga wa Francophonie watangijwe mu mwaka wa 1970 utangirijwe muri Niger. Muri rusange urimo ibihugu 88, ukaba ugamije gufasha ibihugu biwugize gusangira umuco, politiki ndetse n’ibirimo ubukungu, binyuze mu guteza imbere ururimi rw’Igifaransa n’izindi ndimi n’izindi kavukire mu bihugu muri buri gihugu.

Uyu muryango kandi ugamije guteza imbere demokarasi, amahoro, ubumenyi ndetse n’iterambere rirambye.

Mushikiwabo yakiriwe na Perezida Emmanuel Macron w'u Bufaransa
Ibiganiro byabo byibanze ku gutangiza Ikigo Mpuzamahanga cyo guteza imbere Ururimi rw'Igifaransa
Amasezerano yasinywe hagati y'Umunyamabanga w'Umuryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa, Louise Mushikiwabo ndetse na Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron
Umunsi Mpuzamahanga w'Umuryango wa Francophonie uba buri ku wa 20 Werurwe buri mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .