U Rwanda rwibukije Uganda ibyo igomba gukemura, rwizeza kugenzura abantu igaragaza ko rwafunze

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 4 Kamena 2020 saa 09:08
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yavuze ko hari byinshi Uganda igomba gukora mu gusubiza ku murongo umubano w’ibihugu byombi, yizeza ko u Rwanda narwo ruzagenzura ibirego byayo birimo kuba ivuga ko hari abaturage bayo bafunzwe binyuranyije n’amategeko.

Kuri uyu wa Kane nibwo habaye inama yahuje intumwa z’ibihugu byombi, iba mu buryo bw’ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Coronavirus.

Ikurikira iy’abakuru b’ibihugu yabaye ku wa 21 Gashyantare 2020, i Gatuna, ari nayo yahaye Uganda ukwezi kumwe ko kugenzura ibirego by’u Rwanda ku bikorwa by’imitwe ibangamiye Guverinoma yarwo, igafata ingamba zose zo kubihagarika no kwirinda ko byakongera kubaho. Ni igihe cyongerewe kubera Coronavirus.

Ni ibikorwa nibimara kugezwa ku bakuru b’ibihugu, abahuza bazakoranya inama mu minsi 15 i Gatuna igamije gufungura imipaka no gusubiza ku murongo umubano hagati y’ibihugu byombi.

Hari intambwe nto yatewe

Ubwo iyi nama yatangiraga, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa yavuze ko mu rugendo ruganisha ku gusubiza umubano ku murongo, mu cyumweru gitaha bazarekura Abanyarwanda 130 bari bafungiwe muri icyo gihugu, ariko hari 310 bazaguma muri kasho kubera ko “bakekwaho ibyaha bikomeye.“

Kuva ibi biganiro byatangira, u Rwanda rwakomeje gusaba Uganda gukurikirana ibikorwa n’ikusanywa ry’inkunga ihabwa imitwe yo guhungabanya u Rwanda bikorwa n’abarimo Prossy Bonabaana, Sula Nuwamanya, Dr Rukundo Rugali, Emerthe Gahongayire na Emmanuel Mutarambirwa, byose ababiri inyuma ari ubuyobozi bw’Umutwe w’Iterabwoba wa RNC, binyuze mu muryango utari uwa Leta Self-Worth Initiative.

Minisitiri Sam Kutesa yavuze ko nyuma y’inama y’i Gatuna, Uganda yakoze iperereza ku birego byose by’u Rwanda ndetse irabisubiza.

Yakomeje ati ”Ibisubizo byacu byasangijwe n’abahuza. Kimwe muri ibi harimo kwambura uburenganzira Self-Worth Initiative, ikigo u Rwanda rwise umuryango utari uwa leta ushinjwa uruhare mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano warwo. Ibyo byakozwe ku wa 12 Werurwe 2020 ndetse bitangazwa ku mugaragaro mu igazeti yo ku wa 16 Werurwe 2020. Ku munsi ukurikira, ku wa 17 Werurwe 2020, Guverinoma y’u Rwanda rwarabimenyeshejwe.”

Ibyo byakurikiye guhagarika pasiporo yari yarahawe Charlotte Mukankusi wo muri RNC.

Minisitiri Biruta we yavuze ko nubwo hari ibyakozwe mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo by’abakuru b’ibihugu, hakiri ibitarakorwa.

Yakomeje ati “Haracyari ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro muri Uganda bigambiriye guhungabanya u Rwanda. Urugero abagize Self-Worth Initiative baracyakora ibikorwa bya RNC muri Uganda.”

“Ibyo bitandukanye n’ibyo Guverinoma ya Uganda yaherukaga kwiyemeza byo gusenya ibikorwa by’uyu muryango w’abanyabyaha. Hakomeje ubukangurambaga mu bice bitandukanye bya Uganda bishakira ubufasha RNC n’indi mitwe ifashwa n’inzego z’umutekano za Uganda.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’iyi nama, Minisitiri Biruta yavuze ko kuba hari intambwe yatewe ari byiza, ariko hari n’ibindi bikeneye gukorwa.

Yakomeje ati “Hari ibyo twasanze bigomba gushyirwamo imbaraga kugira ngo bikemuke, itangazamakuru riharabika, ribeshya, ifatwa rya hato na hato ry’Abanyarwanda ntabwo ryahagaze burundu, nubwo barekura abo ngabo, nta cyumweru gishize Umunyarwanda ahohotewe muri kiriya gihugu. “

“Twasanze rero hari byinshi bigikeneye gukorwa, twumvikana ko nubwo hari ibyo byakozwe tunashima, ariko n’ibindi byose bigomba gukomeza bigakorwa kugira ngo umubano w’ibihugu byombi ugende neza, tubane nk’abaturanyi beza, duhahirane, n’ibindi. Twasanze ariko ibyo byose kugira ngo bishoboke, hagomba ubushake bwa politiki. Ubushake bwa politiki budahari n’icyakorwa cyose ntabwo cyaramba. “

Hemeranyijwe ko impande zombi zikomeza kuganira, ku buryo ibibazo bihari byose bizabonerwa igisubizo.

U Rwanda rwemeye kugenzura urutonde rw’Abanya-Uganda bafunzwe

Minisitiri Kutesa yavuze ko Uganda yakomeje kubuza ibinyamakuru byo muri Uganda guhagarika ibikorwa bivuga nabi u Rwanda, ndetse ngo ahamya ko ubu bitagihari.

Yavuze ko nubwo hari Abanyarwanda Uganda igiye kurekura, hari byinshi bashinjwa u Rwanda birimo ubutasi n’ibindi bibangamiye umutekano w’igihugu wa Uganda byakomeje nta nkomyi, byakomeje gufatirwamo abantu batandukanye.

Yakomeje ati “Kugeza uyu munsi hari Abanya-Uganda bafungiwe mu Rwanda ahantu hatazwi. Mu minsi ishize u Rwanda rwarekuye Abanya-Uganda 13 muri Gereza ya Nyagatare ndetse ruhita rubohereza ku wa 23 Mata 2020. Abo baturage nta rupapuro na rumwe yari ariho muri ebyiri u Rwanda rwari rwadusangije.”

Yavuze ko mu gihe uyu munsi ibihugu byombi byari mu nama, Abanya-Uganda nka Benjamin Nabimanya, Chris Muyambi, Nicholas Muhanguzi, Colbert Muhanguzi, Bosco Nkwasibwe, Deuriano Orikiriza na Siliaco Orishaba n’abandi, bari muri gereza.

Yakomeje ati “Abo nta rutonde na rumwe bigeze bagaragaraho. Turashima irekurwa ry’abo bantu 13 tunasaba u Rwanda kugaragaza ubushake nk’ubwa Uganda, ku Banya-Uganda bafungiwe mu Rwanda.”

Minisitiri Biruta yavuze ko hari urutonde u Rwanda rwashyikirije Uganda rw’abaturage bayo bafungiye mu Rwanda ku byaha binyuranye, nubwo icyo gihugu cyavuze ko hari abo cyamenye batari kuri urwo rutonde.

Ati “Urutonde twarwakiriye, tuvuga ko tugiye kureba n’abo ngabo dushobora kuba tutarashyize ku rutonde, ariko tunababwira ko mu by’ukuri kugira ngo n’urwo rutonde rushoboke, bashobore kubona ko hashobora kuba hari n’abataruriho, ni uko twebwe twubahiriza ibyo amategeko mpuzamahanga ateganya, ko mu gihe hari umunyamahanga ufungiye nko mu Rwanda, abahagarariye icyo gihugu tubaha uburenganzira bwo kubageraho, bakabamenya, bakamenya ibyo bafungiwe, uburyo bafunzwe n’ibindi.“

Ni ibintu ngo Uganda yo itubahiriza ku buryo nayo yakabaye ibikora igihe hari Umunyarwanda ufatiwe muri icyo gihugu, “kuko birashoboka.“

Yakomeje ati “Ibyo ngibyo byose bigomba kubahirizwa nk’uko na hano tubyubahiriza.“

Bitandukanye n’inama zabanje, iyi yo ntabwo yemerejwemo igihe inama itaha izabera cyangwa ngo ibe yasaba ko habaho ihuza abakuru b’ibihugu. Byongeye, nta myanzuro yanditse yigeze yemeranywaho.

Minisitiri Biruta yavuze ko atari “ubwa mbere inama nk’iyi iba ntihagire itangazo riyiherekeza. “

Abarimo Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston (ibumoso), Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga, Dr Vincent Biruta n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, Prof. Nshuti Manasseh bahagarariye u Rwanda mu nama igamije kuzahura umubano na Uganda yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga
Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston yandika ibyavugirwaga mu nama yahuje u Rwanda na Uganda ku kuzahura umubano
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, Prof. Nshuti Manasseh, mu bitabiriye iyi nama
Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ry'amashusho mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .