MINEMA yagaragaje ko Ibiza byagaragaye cyane birimo inkongi z’umuriro zabaye inshuro 29, imyuzure yabaye inshuro 19, kuriduka kw’amazu 89, inkangu 35, inkuba inshuro 37, kuriduka kw’ibirombe 10, imvura nyinshi inshuro zirindwi ndetse n’inkubi y’umuyaga inshuro 62.
Uturere twibasiwe n’ibiza cyane muri izi ntangiriro za 2024 turimo Akarere ka Gakenke kahuye n’ibiza inshuro 27, hakurikiraho Gasabo na Ngororero zombi zibasiwe n’ibiza inshuro 19, naho Nyarugenge yahuye n’ibiza inshuro 17.
Minisitiri wa MINEMA, Maj Gen (Rtd) Murasira Albert, yasabye Abanyarwanda kwitwararika cyane muri iyi minsi y’imvura nyinshi nk’uko byagiye bitangazwa n’ikigo gishinzwe ubumenyi bw’ikirere.
Ati "Ibi byose twagiye tubibona, nka MINEMA icyo dukora ubu ni nkaho twagiye noneho mu bikorwa by’ubutabazi nyabwo, kuko ntabwo tugomba gutegereza ko biba nk’umwaka ushize, twagiye tureba ahantu hibasiwe cyane cyangwa hashobora kwibasirwa cyane, nko mu bice by’Amajyaruguru, mu Burengerazuba hose no mu Majyepfo."
Ibi MINEMA ibitangaje mu gihe kigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, giherutse gutangaza ko hateganyijwe imvura idasanzwe mu ntangiriro za Gicurasi 2024, ndetse abaturiye imigezi bakaburirwa ko hitezwe imyuzure ishobora kwibasira imigezi imwe n’imwe, bagasabwa kwitwararika.
Ni mu gihe kandi Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, MINEMA, yari yatangaje ko yakoze ubusesenguzi hirya no hino mu gihugu, igasanga ahantu hagera kuri 326 hashobora kwibasirwa n’ibiza bituruka ku mvura iteganyijwe muri ibi bihe by’Itumba.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenamigambi no gukumira ibiza muri MINEMA, Adalbert Rukebanuka, yatangarije kuri televiziyo y’igihugu ko hari ingamba zatangiye gushyirwa mu bikorwa mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abaturage, zirimo no kubimura.
Uyu muyobozi yasobanuye ko nyuma y’ibyavuye muri ubu busesenguzi, imiryango irenga 4800 yari ituye muri utu duce yamaze kwimuka.
Umuyobozi ushinzwe ishami ry’iteganyagihe muri Meteo Rwanda, Anthony Twahirwa, yasobanuye ko iyo ubushyuhe bwo mu nyanja y’u Buhinde ari bwinshi, akarere u Rwanda ruherereyemo kaba gafite ibyago byo kwibasirwa n’imvura nyinshi.
Yagize ati “Ibyo mu rurimi rw’Icyongereza tubyita El Nino. Iyo dufite El Nino, ni cya gihe dufite ubushyuhe bwo mu nyanja bwiyongereye, amazi akayayuka, akajya mu kirere, ubuhehere bw’umwuka mwinshi noneho bukagusha ya mvura nyinshi.”
Rukebanuka yasabye abantu batuye mu maregeka kudategereza ko inzu zabo zibagwaho, ahubwo ko bakwiye kwimuka. Abubakishije ibikoresho bitaramba bo basabwe gusaba uruhushya rwo kuzivugurura, zigakomera.
Yagize ati “Witegereza ko iyo nzu ikugwaho, ahubwo saba uruhushya uyivugurure, uyikomeze. Ibyo biratuma biguhe icyizere ko yaryama agasinzira.”
Umwaka ugiye gushira Uburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo y’igihugu byibasiwe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi, byatwaye ubuzima bw’abarenga 130. Mu 4800 bamaze kwimuka, harimo abavuye muri ibi bice.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!