Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia ku bufatanye na Queen Nyabinghi East Africa hamwe na Bridge Investment Consultancy, yakiriye ku nshuro ya gatatu inama yiswe ‘Africa Business Link Forum’, igamije kwereka abashoramari amahirwe aboneka ku isoko ry’u Rwanda ngo bayabyaze umusaruro.
Iyi nama yabaye ku wa 15 Gicurasi 2025, hagamijwe gukomeza gahunda yo guteza imbere umubano ishoramari n’ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Ethiopia.
Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi b’ibigo bikomeye muri Ethiopia, ba rwiyemezamirimo n’abandi bayoboye inzego zitandukanye z’abikorera.
Yari igamije kubaha amakuru n’uburyo bwo gushora imari mu Rwanda mu nzego zirimo ubukerarugendo, ikoranabuhanga, ubuhinzi, ingufu, inganda n’imiturire.
Ambasaderi Maj. Gen. (Rtd) Charles Karamba, uhagarariye u Rwanda muri Ethiopia, yashimangiye ko u Rwanda rwafunguye amarembo ku bashoramari bo muri Ethiopia.
Yagize ati “Iyi nama igamije kugaragaza amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda no koroshya imikoranire hagati y’abashoramari bo mu bihugu byombi”.
Umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Ethiopia ushingiye ku bufatanye mu bucuruzi, ubuhinzi, ubuzima, ingufu, imikino n’umuco.
Ambasaderi Karamba yanagarutse ku bukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 8.9% muri 2024, yereka abifuza gushora imari mu gihugu ko baba bayishoye ahunguka.
Yongeyeho ati “U Rwanda ntabwo ari ikirwa; rutanga amasoko atandukanye arenga imipaka yarwo. Hamwe no kugera ku masoko ya EAC na ECCAS, abashoramari bungukirwa n’abaturage bo mu karere barenga miliyoni 400”.
Imwe mu myanzuro yafashwe ni uko muri Nzeri cyangwa Ukwakira 2025, hazabaho urugendo rw’ubucuruzi ruzageza abashoramari ba Ethiopia mu Rwanda, aho bazareba amahirwe ahari ndetse banahure n’abashoramari bo mu Rwanda.
Ambasaderi Karamba yavuze ko “Dukwiye kubaka ubucuti bushingiye ku nyungu zifatika, aho amahirwe ahinduka ubukire buhuza ibihugu byacu byombi”.
Iyi nama yashimangiye u Rwanda nk’ahantu ho gushora imari hizewe.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!