U Rwanda rweretse abacuruzi bo muri Luxembourg amahirwe mu ishoramari rufite

Yanditswe na Habimana James
Kuya 11 Kamena 2019 saa 10:14
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyaganiriye n’abacuruzi bo muri Luxembourg n’abo mu Rwanda, barebera hamwe ahari amahirwe ku mpande zombi ku buryo hashorwamo imari.

Iyi nama yahuje abantu barenga 100 baturutse mu bikorera no mu nzego za leta mu bihugu byombi.

Ibigo by’ubucuruzi 15 byo muri Luxembourg bigaragaza ubushake bwo gushora imari mu Rwanda nko mu ikoranabuhanga no guhanga udushya, mu bikorwa remezo, mu bw’ubwubatsi n’ibindi nibyo byitabiriye iyi nama.

Umuyobozi ushinzwe ishoramari muri RDB, Guy Baron, yagize ati “Hari amahirwe mu bihugu byombi mu ikoranabuhanga, ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mabanki, ubwubatsi, inganda n’ibindi. Inama nk’iyi ni iy’agaciro kuko izana impuguke n’ubufatanye buzafasha mu guhindura gahunda zashyizweho mu guteza imbere inzego zitandukanye mu by’ubukungu.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe imibanire mpuzamahanga mu kigo cy’ubucuruzi muri Luxembourg, Jeannot Erpelding, yavuze ko “iyi niyo nshuro ya mbere ibihugu by’u Rwanda na Luxembourg biganiriye ku by’ubucuruzi, twasanze hari byinshi twaganiraho nk’ibihugu bibiri mu bijyanye n’iterambere mu by’ubukungu, hari byinshi twafatanyamo biciye mu bufatanye no kugera ku rwego rwo gukorana n’ibigo bito n’ibinini.”

Yakomeje agira ati “Dufite itsinda ry’abacuruzi bavuye mu nzego zitandukanye twazanye kandi barimo kureba uko bakorana ubucuruzi n’abo mu Rwanda, iyi nama ni inzira ya mbere kugira ngo abantu bamenyane, barebe ahari amahirwe mu by’ubucuruzi kandi barebe uko bafatanya.”

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera, PSF, Robert Bafakulera, yavuze ko iyi nama mu by’ubucurizi ni ari iy’agaciro ku bikorera kuko ibafasha kwigira ku bandi.

Ati “Luxembourg ni igihugu giteye imbere mu nzego zitandukanye zirimo iz’imari n’ikonabuhanga, ibi bikaba ari iby’agaciro kuri twe kuba twabigiraho, twiteguye gukomeza gusangira ibitekerezo no gufatanya mu zindi nzego zizatuma ubukungu bw’u Rwanda burushaho gutera imbere.”

Ibyo u Rwanda rwohereza muri iki gihugu birimo amabuye y’agaciro nka tantalite. Mu mwaka ushize u Rwanda rwohereje muri iki gihugu ibicuruzwa bifite agaciro k’amadorali miliyoni 8.36, naho mu 2017 byari bifite agaciro k’amadorali miliyoni 6.5.

Ibigo 15 byo muri Luxembourg byagaragaje inyota yo gushora imari mu Rwanda
Abantu barenga ijana nibo bitabiriye ibiganiro by'abashoramari bo muri Luxembourg hamwe n'abikorera bo mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .