U Rwanda rwemerewe miliyari 53 Frw zizakoreshwa mu guteza imbere Kigali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Mata 2020 saa 04:58
Yasuwe :
0 0

U Rwanda n’u Budage byasinyanye amasezerano ya miliyoni 52.108 z’ama-euro (ni ukuvuga miliyari 53 Frw), zo gushyigikira iterambere rirambe ry’imijyi, kwegereza ubuyobozi abaturage ndetse no guteza imbere ibigo bito n’ibiciriritse byohereza ibicuruzwa mu mahanga.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana na Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Dr. Thomas Kurz, kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Mata 2020, nibwo basinye aya masezerano.

Aya mafaranga u Rwanda rwahawe azashyigikira umushinga wa Kigali itoshye, itangiza ibidukikije (Green City Kigali), ukaba uzashyirwamo miliyoni 20 z’ama-Euro.

Kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage n’imiyoborere myiza bizashyirwamo miliyoni 18 z’ama-Euro, naho guteza imbere ibigo bito n’ibiciriritse bikora ibijyanye no kohereza ibintu mu mahanga bishyirwemo miliyoni 14.1 z’ama-Euro.

Iyi nkunga izagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’ibanze za Guverinoma nko kwegereza ubuyobozi abaturage ari byo imiyoborere myiza, guhanga imirimo ndetse no kwita ku bidukikije. Ibi byose bizatuma u Rwanda rugera ku ntego z’iterambere mu gihe kirambye.

Ubutwererane bw’u Rwanda n’u Budage bwibanda mu kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage n’imiyoborere myiza.

Bwibanda kandi mu guteza imbere amasomo y’ubumenyingiro, iterambere ry’urwego rw’abikorera harimo gutera inkunga urwego rw’ibyoherezwa mu mahanga, gahunda y’imijyi yita ku bidukikije ndetse no kugeza ingufu n’ikoranabuhanga ku baturage.

U Budage n’u Rwanda ni ibihugu bimaze igihe bifitanye umubano mwiza kandi utanga umusaruro, aya masezerano akaba ari ikindi kimenyetso gihamya uyu mubano.

Iyi nkunga izakoreshwa mu iterambere rirambye rya Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .