U Rwanda rwemeranyije na Tanzania ku kunyuzayo ibicuruzwa bijya ku masoko akomeye y’ i Burayi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 28 Werurwe 2019 saa 12:21
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier yatangaje ko u Rwanda na Tanzania, byemeranyije ubufatanye mu kugeza ibicuruzwa ku masoko akomeye, arimo ayo muri Tanzania ndetse no ku mugabane w’u Burayi.

Ni igikorwa cyemeranyijweho nyuma y’ibiganiro bimaze iminsi bihuje impande zombi.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Nduhungirehe yagize ati “Ku wa 23 Werurwe 2019, Guverinoma ya Tanzania n’iy’u Rwanda zemeranyije ishyirwaho ry’ndege z’imizigo zizajya ziva ku kibuga cy’Indege cya Mwanza zijya ku masoko y’i Burayi guhera ku wa 1 Nyakanga 2019. Ziri no gukorana ku buryo bw’ubwikorezi bw’imizigo y’u Rwanda inyuze ku cyambu cya Tanga no ku bucuruzi bw’amata muri Tanga.”

Icyambu cya Tanga giherereye mu majyaruguru ashyira iburasirazuba bwa Tanzania hafi y’inyanja y’abahinde. Ni icya kabiri mu bunini nyuma y’icya Dar es Salaam.

Minisitiri w’ubworozi n’uburobyi muri Tanzania, Luhaga Mpina aherutse kubwira abacuruzi b’amafi mu mujyi wa Mwanza, ko Tanzania iri kuganira na Guverinoma y’u Rwanda ngo indege za RwandAir zitangire kujyana amafi yo muri ako gace ku masoko yo hanze.

Mpina yavuze ko azaba ari amahirwe ku barobyi n’abacuruzi b’amafi bo muri ako gace bari bamaze igihe bifuza uburyo buborohereye bwo kugeza umusaruro wabo ku masoko yo mu mahanga bkagaorwa n’igiciro cy’urugendo.

Ubusanzwe abacuruzi b’amafi bajyaga babanza kugeza umusaruro wabo ku bibuga by’indege bya Entebbe muri Uganda na Nairobi muri Kenya kugira ngo indege ziwugeze ku masoko yo hanze, ibintu bavuga ko byabahendaga.

Umuvugizi w‘Ihuriro ry’abarobyi muri Tanzania Sijaona James aherutse kubwira Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa (Xhinua) ko mu mezi make ashize hari toni zisaga igihumbi z’amafi zitabonye uko zigezwa ku masoko yo hanze kubera ko kuzigezayo bihenze.

Sijaona yavuze ko hari umusaruro w’amafi ufite agaciro gasaga miliyari eshanu z’amashilingi ya Tanzania bagombaga kugeza ku masoko ya Israel no mu Buyapani babuze uko bagezayo kubera guhenda k’urugendo.

Aya masezerano hagati y’u Rwanda na Tanzania agezweho mu gihe mu ntangiriro z’uku kwezi, Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko muri icyo gihugu, rwaranzwe n’ibiganiro byamuhuje we na mugenzi wa John Pombe Magufuli.

Ubu buryo bwemejwe kandi nyuma y’igihe u Rwanda rwinubira ko hari ibicuruzwa byarwo bimwe byafatirwaga mu gihugu cya Uganda bitageze iyo bigiye, ku buryo harimo bimwe byagiye byangirika.

Ubu bushobora kuba ari uburyo u Rwanda rwahisemo rwo kujyana no kuzana ibicuruzwa ubusanzwe byavaga ku cyambu cya Mombasa, bigakomwa mu nkokora n’umubano mubi hagati y’u Rwanda na Uganda.

Ubwo yitabiraga inama yahuje abayobozi nyafurika b’ibigo bikomeye, Africa CEO Forum, Perezida Kagame yavuze ko mu bicuruzwa byafatwaga harimo n’ibyabaga bijyanywe ku cyambu cya Mombasa muri Kenya.

Yavuze ko ibibazo by’u Rwanda na Uganda byagize ingaruka zikomeye, ati “Ikibazo ni uko twese tudakora ku nyanja ariko twe kubera iyo nzira twahuye n’ibibazo kabiri. Twabujijwe gukora ku nyanja inshuro ebyiri kuko Uganda nayo itubuza kugera ku nyanja.”

Kubera umubano utari mwiza na Uganda kandi ari ho hanyuraga bimwe mu bicuruzwa biva cyangwa bijya mu Rwanda, byatumye ibiciro ku masoko yo mu Rwanda bizamuka cyane cyane ibyanyuraga muri iyo nzira.

Guverinoma ya Tanzania n’iy’u Rwanda zemeranyije ishyirwaho ry’ndege z’imizigo zizajya ziva ku kibuga cy’Indege cya Mwanza zijya ku masoko y’i Burayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza