U Rwanda rwemeje ko rwiteguye gufasha impunzi z’Abarundi gutahuka

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 4 Kanama 2020 saa 07:07
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko yiteguye gufasha gutaha impunzi zibishaka, nyuma y’uko bitangajwe ko impunzi zicumbikiwe mu nkambi ya Mahama zasabye igihugu cyazo kuzifasha gutahuka.

Nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Mbere, ibaruwa yashyizweho umukono n’impunzi zibarirwa muri magana atatu zo mu nkambi ya Mahama yandikiwe Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, isaba ko ibi bihugu byombi n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, bibafasha gutahuka.

Bamwe mu bayanditse bavuga ko babona igihe kigeze ngo batahe, nubwo ngo hari abababuza.

Mu itangazo Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi mu Rwanda yashyize ahagaragara, yashimangiye ihame ry’uko gutahuka ku bushake kw’impunzi ari cyo gisubizo kirambye, bijyanye n’amategeko mpuzamahanga n’ayo u Rwanda rugenderaho.

Yakomeje iti "U Rwanda rurashimangira ubushake rufite mu kurengera impunzi ziri ku butaka bwarwo, kandi rwiteguye gufasha ababihisemo, gutaha mu buryo butekanye kandi bubahesha agaciro, ku bufatanye na UNHCR na za guverinoma bireba."

Mu Rwanda habarurwa ko hari impunzi z’Abarundi 72.007.

Izi mpunzi zinjiye mu Rwanda mu mwaka wa 2015 nyuma y’imvururu zikomeye zabaye mu Burundi, zishingiye ku kutavuga rumwe kuri manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza, yatumye abatarabonaga ibintu kimwe n’ubutegetsi bahigwa, benshi bahitamo guhunga igihugu.

Magingo aya habarwa ko muri rusange impunzi zituruka mu Burundi ziri mu karere zigera ku 333,737, nk’uko imibare ya UNCHR yo ku wa 30 Kamena 2020 ibigaragaza.

Inkambi y'impunzi ya Mahama mu Karere ka Kirehe niyo icumbikiye Abarundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .