00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwemeje ko ruzatanga ingabo mu mutwe w’Akarere uzoherezwa muri Congo

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 17 June 2022 saa 06:40
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Prof Nshuti Manasseh, yemeje ko u Rwanda rwiteguye gutanga ingabo mu mutwe uhuriweho n’akarere, ugomba koherezwa kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, aheruka gutangaza ko nyuma y’ibiganiro n’abakuru b’ibihugu by’uyu muryango, yasabye ibi bihugu gutegura umutwe w’ingabo uhuriweho.

Yasabye ko ibice bya Ituri no mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru harimo igice cya Bunagana giheruka gufatwa na M23 kimwe no mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bitangazwa ko bitemewe gutungwamo intwaro uretse inzego zibifitiye uburenganzira, ku buryo undi wese uzifite agomba kuzamburwa.

Prof. Nshuti Manasseh ufite mu nshingano ibikorwa bya EAC, yavuze ko gushyiraho uyu mutwe w’ingabo ari igikorwa cyemejwe n’abakuru b’ibihugu, ndetse "urugendo rwaratangiye rwo kuzishaka."

Yakomeje ati "U Rwanda nk’umunyamuryango nta kuntu rutatanga ingabo, ngira ngo umutekano twese uratureba, ari u Rwanda, ari ibindi bihugu bihana imbibi na RDC, rero ngira ngo vuba ahangaha izi ngabo zizafata akazi ko kurinda umutekano muri aka karere, ku buryo twizera ko umutekano uzasubira ku murongo, ni uko bimeze."

Uyu mutwe w’ingabo ngo uzoherezwa muri Ituri, Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo bidatinze.

Biteganyijwe ko abayobozi b’ingabo z’akarere bazahurira i Nairobi ku Cyumweru, tariki 19 Kamena 2022, mu myiteguro ya nyuma yo kohereza izi ngabo.

Kugeza ubu u Rwanda na RDC ntabwo bibanye neza, aho icyo gihugu kirushinja gushyigikira umutwe wa M23.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Prof Nshuti Manasseh, yemeje ko u Rwanda rwiteguye gutanga ingabo mu mutwe uhuriweho n’akarere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .