00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagaragajwe uburyo u Rwanda ruzabyaza umusaruro ubutaka rufite mu mahanga

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 29 March 2025 saa 07:05
Yasuwe :

U Rwanda rumaze guhabwa ubutaka hirya no hino muri Afurika kubera imibanire myiza rufitanye n’ibindi bihugu, gusa hari ubumaze igihe butabyazwa umusaruro, nyamara buhishe amahirwe yateza imbere impande zombi.

Ni kenshi kandi hakunze kumvikana amajwi abaza icyo ubwo butaka bukoreshwa, cyane ko hari ubwagiye butangwa kera, ariko ntibubyazwe umusaruro.

Ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yavuze ko u Rwanda rukurikirana ubutaka bwose rwahawe, kandi ko ruri gushaka uburyo bwo kububyaza umusaruro.

Ati “Ntabwo ari ugupfa gushyirayo uruganda gusa kuko hari ibisabwa kuzuzwa, ariko nagira ngo mbabwire ko ubutaka dufite hanze bwose turabukurikirana na za ambasade zacu zose zirabukurikirana. Ubu turimo kwiga ngo bwakoreshwa iki? Hari n’ubwo utashyiramo uruganda rwawe.”

Yavuze ko mu kugena igikorerwa ku butaka runaka, hazashingirwa ku gihugu burimo, ndetse ko hari abashoramari batangiye kububyaza umusaruro, ibitanga icyizere ko mu gihe kiri imbere, ubu butaka buzaba bukoreshwa kurushaho.

Ati "Ubutaka bwahawe u Rwanda bwose turabuzi, hari abashoramari bari kudufasha kuzashyiraho ibyo twita ibyanya bidakora ku nyanja. Hari nk’ubutaka buri Isaka muri Tanzania, hakaba uburi Naivasha muri Kenya, ndetse n’ubutaka buri muri Djibouti no muri Congo Brazzaville.”

Yavuze ko Leta izakorana n’abashoramari kugira ngo ubu butaka bubyazwe umusaruro, ati "Tuzagenda dukorana n’abashoramari, [ubutaka] bukoreshwe ibijyanye n’icyo byagenewe."

U Rwanda rufite ubutaka mu bihugu birimo Kenya, Tanzania, Djibouti, Congo Brazzaville na Centrafrique.

U Rwanda rufite gahunda yo kubyaza umusaruro ubutaka rufite mu bihugu by'amahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .