U Rwanda rwavuye kure: Uko abaturage bari babayeho mu 2000

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 11 Kanama 2020 saa 06:18
Yasuwe :
0 0

Uwambaye ikirezi burya ntamenya ko kera n’utazi iyo ava ntabwo ashobora kumenya iyo ajya! Umuntu wasubiza amaso inyuma akibuka ubuzima abanyarwanda bari babayemo mu myaka 20 ishize, yabona ko koko u Rwanda rwavuye kure, hamwe habi bitagira urugero.

Mu myaka 20 ishize, hari benshi batari bakavutse, ubu babona amatara yaka ku mihanda, cyangwa bagasohokera muri Kigali Convention Centre n’ahandi bakibagirwa ko icyo gihe hari ibihuru byabaye indiri y’ibihunyira.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2001 ku mibereho y’abanyarwanda mu 2000, imyaka itandatu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bugaragaza ko ubuzima bwari hafi ya ntabwo, igihugu gisa n’ikitariho.

Bwatangiye gukorwa tariki ya 24 Ukwakira 1999 harebwa amakuru agendanye n’ibice by’icyaro birangira ku wa 24 Ukuboza 2000. Mu mijyi ho ibikorwa byo gukusanya amakuru byatangiye ku wa 19 Nyakanga 2000 bisozwa ku wa 10 Nyakanga 2001.

Mu 2000 u Rwanda rwari rutuwe n’abaturage 8.343.000. Ni imibare yari yariyongeye ugereranyije n’uko mu 1934 u Rwanda rwari rutuwe na 1.595.400, mu 1960 ari 2.694.990 bagera kuri 4.831.527 mu 1968 na 7.157.551 mu 1991 gusa baza kugabanuka cyane mu 1994 kubera Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ruhengeri ni yo ntara yari ituwe cyane mu gihugu kuko yari yihariye 11.6% by’abaturage bose b’igihugu igakurikirwa na Kigali Ngali yari yihariye 11.4%, inyuma yayo hari Gitarama, Gisenyi na Byumba buri imwe ifite 10.5%, 9.5% na 9.5%.

Ingo zari mu gihugu icyo gihe zari 1.610.147 aho hejuru ya 32.1% zari ziyobowe n’abagore. Nibura buri rugo wasangaga rugizwe n’abantu batanu.

Kibungo ni yo yari ifite umubare munini w’abaturage bavukiye hanze y’igihugu ahanini bishingiye ku mateka y’igihugu kuko bari 21% igakurikirwa na Kigali na Umutara buri imwe yari ifite 19.9%.

Benshi mu bari baravukiye hanze y’igihugu bari baravukiye mu Burundi aho umubare munini wabo ungana na 30.1% wari utuye mu Mujyi wa Kigali, 26.9% i Kibungo, 24.9% muri Kigali Ngali na 14.2% i Butare.

Ku bari baravukiye muri RDC, 24.5% bari batuye muri Kigali, 23.5% i Gisenyi. Mu bari baravukiye muri Uganda, 55.6% bari batuye mu Umutara, 15.1% i Kigali naho 10.9% i Kibungo; mu gihe mu bari baravukiye muri Tanzania 60.4% bari batuye i Kibungo, 13.5% mu Umutara na 11.8% i Kigali.

Kwiga abanyeshuri bambaye inkweto bije vuba aha, mbere si ko byari bimeze ahubwo bagendaga bambaye ibirenge nta n'impuzankano

Ubukene bwaranumaga

Ubwo bushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi bugashyirwa ahagaragara muri Nzeri 2002, bugaragaza ko ubukene mu gihugu bwari hejuru cyane. Imibare y’icyo gihe yerekana ko 60.2% by’abanyarwanda bari abakene ndetse 57% bari munsi y’umurongo w’ubukene.

Icyo gihe abaturage 4.812.000 ntabwo bari bafite ubushobozi bwo kugura ibyo kurya, byatumaga 65.66% by’ibice bituwemo mu cyaro bigaragara mu bukene, 19.38% mu mijyi na 19.38% muri Kigali.

Ugendeye ku ntara, Gikongoro ni yo yari mu bukene buri hejuru (77.18%), Butare (73.62%), Kibuye (72.48%), Kigali Ngali (70.88%) na Ruhengeri (70.27%); aho bwari hasi ugereranyije n’ahandi hari Byumba (65.26%), Cyangugu (64.26%), Gitarama (53.74%), Gisenyi (53.50%), Kibungo (50.80%) na Umutara (50.52%). Muri Kigali ho ubukene bwari kuri 12.27%.

Icyo gihe abanyarwanda 3.320.000 ntibari bafite ubushobozi bwo kubona amafunguro, aho bari biganje mu bice by’icyaro.

Nibura abantu babiri muri batanu ntibabashakaga kubona ibikoresho nkenerwa by’ibanze. Mu bice by’icyaro niho ubukene bwari bwiganje ariko by’umwihariko mu bagore kuko abenshi icyo gihe bari n’abapfakazi babuze abagabo babo ku bwo guhitanwa na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubusumbane nabwo bwari ku kigero cyo hejuru aho abantu 10% by’abari batuye u Rwanda icyo gihe bari bihariye umutungo ungana na 50% w’igihugu wose.

Muri Kigali nk’umurwa mukuru 38.7% by’abari bayituye bakoreshaga peteroli mu gucana kuko nta mashanyarazi bari bafite. Mu gihugu hose, 59.2% by’abaturage bakoreshaga itara ry’ikirahure ryajyagamo peteroli mu gucana mu masaha y’ijoro, 20.1% bakamurikisha ibishirira, 13.0% nabo bagakoresha itara rya mazutu mu gihe 5.1% aribo bacanaga amashanyarazi ya Electrogaz.

Imibare igaragaza ko abanyarwanda babiri muri batanu bari bafite nibura imyaka 15 batari bazi gusoma no kwandika, aho umubare munini wari abagore. Gusa icyari gitangaje ni uko abatazi gusoma no kwandika bari biganje mu mijyi (46.9%) kurusha mu byaro (43.2%).

Muri bake babaga baragize amahirwe yo kujya mu ishuri, 78.8% bari abagabo mu gihe abagore bari 70.1%. Gusa muri abo bose, abari barize Kaminuza bari 0.1%

Ikigeraranyo cy’urugendo umunyeshuri yakoraga kugira ngo agere ku ishuri icyo gihe cyari ibilometero 2.5 buri munsi byatumaga benshi barivamo.

Umurimo icyo gihe wari ukiri guhinga kuko 88.6% by’abanyarwanda bari batunzwe n’ubuhinzi gusa umubare munini wari abagore kuko bari 92%.

Mu gihugu hose inzu zari zisagaje amabati zari 44.7% mu gihe izari zifite amategura zo zari 44.7%. Nyakatsi zari ziganje cyane mu bice by’icyaro kuko 12.0% by’inzu zari zihari ariko zabaga ziteye naho izindi 42.6% zisakaje amategura.

Kuva mu 1994 kugera mu 2000, wasangaga mu bice byinshi by’igihugu nko muri selire cyangwa se segiteri, harubatswe nk’ishuri rimwe cyangwa se ikigo nderabuzima, ku buryo kubona serivisi byari bigoye.

Abagore nibo bari benshi mu gihugu

Imibare igaragaza ko mu 2000, abagore bari bihariye 53% by’abaturage bose b’igihugu, biganjemo abapfakazi n’abandi babyariye iwabo. Ibi ni byo byatangiriweho hatangira gutekerezwa uko umugore yatezwa imbere, kuko yari mu buzima bubi ugereranyije n’abagabo bari mu gihugu.

Mu bari batuye muri Kigali, 27.5% nibo bari batuye mu nzu zabo, mu gihe abari bafite amashanyarazi mu ngo bo bari 5%. Ingo 7 mu icumi nizo nibura zari zifite ahantu horoheje zishobora kujugunya imyanda n’aho ziyobora amazi yakoreshejwe.

Inzu nyinshi mu gihugu zari zisakaje ibyatsi icyo gihe

Amafaranga umunyarwanda yashobora gukoresha ku mwaka

Nibura icyo gihe umunyarwanda yabarirwaga ko ibiribwa arya ku mwaka biba bihagaze amafaranga 45000 Frw angana na 70% by’ibyo akenera ku mwaka. 30% asigaye yabarirwaga ibintu bitari ibiribwa, byakongerwa kuri bya biribwa, ikigereranyo kibaka ko umuntu nibura akoresha 64000 Frw ku mwaka.

Umuntu wifite wo muri Kigali yabarirwaga ko akoresha 229563 Frw ku mwaka mu gihe uwo mu yindi mijyi we yabaga ari 196132 Frw naho uri mu mu cyaro munsi y’umurongo w’ubukene akabarirwa 61433 Frw.

Urebye uko intara zakurikirana mu kuba abaturage baho bashobora kubaho neza, Gikongoro yari inyuma (49934 Frw), ikurikiwe na Kibuye (55679 Frw), Kigali Ngali (58118 Frw), Ruhengeri (59862 Frw) na Butare (62033 Frw).

Intara aho uburyo bwo kubaho ku muntu bwari hejuru y’umurongo w’ubukene, zari Kigali (229563 Frw), ikurikiwe na Umutara (78261 Frw), Kibungo (77016 Frw), Gisenyi (76 281 Frw), Gitarama (71804 Frw), Byumba (69197 Frw) na Cyangugu (67839 Frw).

Ubu ibintu byarahindutse

Mu gihe ibintu byari bimeze nabi ariko, muri uwo mwaka wa 2000 ni nabwo u Rwanda rwagize impinduka mu miyoborere, Paul Kagame wari Visi Perezida aba umukuru w’igihugu nyuma y’ukwegura kwa Pasiteri Bizimungu.

Byabaye intangiriro y’urugendo rukomeye rwo kuzamura imibereho y’abaturage. Ubu benshi bamaze gusezerera agatadowa n’ibishirira, ubu iyo bakeneye kumurika bakora ku nkuta, baba bakoresha amashanyarazi yo ku muyoboro mugari cyangwa akomoka ku zindi ngufu nk’imirasire y’izuba. Kugeza muri Kamena 2020, abakoresha amashanyarazi bari 55% by’ingo zose, harimo 40% bakoresha umuyoboro mugari na 15% bakoresha izindi ngufu.

Umunyarwanda arakataje mu iterambere, aho mu 2018 byabarurwaga ko ashobora kwinjiza impuzandengo ya $787, ni ukuvuga asaga ibihumbi 756 Frw ku mwaka. Bwa bukene bukabije bwakomeje kugabanuka kuko ubu busigaye kuri 16%, ndetse ubu imibare imaze kugera hasi.

Umubare w’abazi gusoma no kwandika waratumbagiye ugera kuri 73% mu 2018, ndetse ubu abana bigira ubuntu kugeza barangije amashuri yisumbuye, ndetse gahunda ni ukuminuza kuko kaminuza n’amashuri makuru byarumbutse.

Ibyo byose byanatumye icyizere cyo kubaho ku munyarwanda kizamuka, kiva ku myaka 51.2 yabarwaga mu 2002, igera kuri 67.8 muri uyu mwaka wa 2020.

Ahari icyapa cya MTN kuri iyi foto, hakurya yaho mu gihuru gihari niho hubatse Kigali Convention Centre
Aha hari mu 2007. Iki kibanza nicyo cyubatsemo Kigali City Tower ya none. Igice cyari kimaze kubakwa ni Parikingi y'imodoka
Iyi foto yafashwe mu 2007, imyaka ine ubu bushakashatsi bushyizwe hanze. Icyo gihe igihugu cyari gitangiye gufata umurongo. Iyi ni Ambasade ya Amerika ku Kacyiru yari iri kubakwa
Ahazwi nka Poids lourds ni uko hari hameze muri iyo myaka. Iyi foto yafashwe mu 2007
Mu myaka ya 2007, Uku ni ko icyicaro gikuru cya Polisi y'Igihugu cyari kimeze. Yakoreraga mu nyubako ziciriritse, inyinshi muri izi zarasenywe hubakwa imiturirwa ndetse n'imihanda y'imbere mu kigo igirwa kaburimbo
Hari abo inzu zabo zagwaga bakabura aho berekeza kubera kubura amikoro
Muri iyo myaka, uwabaga afite igare, yitwaga umukire ukomeye mu rusisiro
Mu bice byo hanze y'Umujyi, ni hake washoboraga kubona kaburimbo
Ubuhinzi bwakorwaga mu kajagari ku buryo n'umusaruro wabonekaga wabaga ari muke cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .