00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwatorewe kuyobora ihuriro ry’inzego zirwanya ruswa muri Commonwealth Africa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 May 2022 saa 03:46
Yasuwe :

U Rwanda rwatorewe kuyobora Ihuriro ry’Inzego zirwanya ruswa mu bihugu 18 bya Afurika bihuriye mu Muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth Africa, muri manda y’umwaka utaha aho rwasimbuye Uganda yari ifite izo nshingano.

Ni mu matora yabaye ubwo hasozwaga inama ya 12 y’iryo huriro yaberaga i Kigali hagati ya tariki 3-6 Gicurasi 2022.

Yafatiwemo imyanzuro ku ngamba zafasha ibihugu binyamuryango na Afurika muri rusange guhashya ruswa.

Umuvunyi Mukuru muri Uganda, Beti Kamya-Turwomwe ari na we wari umaze igihe ayobora iryo huriro, yashimiye u Rwanda rwakiriye iyi nama anaboneraho umwanya wo kwizeza ubufasha Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda, Nirere Madeleine.

Nirere yavuze ko kuba u Rwanda rugiye kuyobora iryo huriro ari iby’agaciro kandi bizatuma rubasha gusangiza ibihugu byo muri Commonwealth Africa, gahunda zarwo mu kurwanya ruswa.

Yagize ati “Duhangayikishijwe cyane n’ubutunzi bukurwa mu bihugu by’amavuko bukajyanwa ahandi, aho abantu biba amafaranga mu bihugu byabo bakajya kuyahisha mu bindi bihugu cyangwa kuri konte zitazwi, ni ikibazo gihangayikishije dushaka kwitondera cyane”.

Umuvunyi Mukuru yavuze ko kuba u Rwanda rufite ubuyobozi bwiza butihanganira ruswa, ari bimwe mu byo rushobora gusangiza amahanga.

Ati “Muri uyu mwaka tuyoboye tuzagira amahugurwa y’inzego zose, tuzahugura ab’Inteko Ishinga Amategeko, mu Bushinjacyaha, Ubugenzacyaha, abo mu butaka, ziriya nzego zose ari izishinzwe gukurikirana ibya ruswa ndetse no kuyirwanya, ariko na none zikora ku mafaranga ya Leta cyangwa ay’abandi kuko na banki zizamo, ni uko tuzabikora kandi turibwira ko bizatanga umusaruro mwiza”.

Mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama y’ihuriro rya 12 ryo kurwanya ruswa muri Commonwealth Africa, irimo kuba ibihugu bya Afurika bigomba gushyira hamwe mu guhashya ruswa.

Hanzuwe ko ibyo bihugu bigiye gushyira imbaraga mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi, kumenyekanisha umutungo n’imvano yawo, gushyiraho amategeko ajyanye n’iryo menyekanisha ry’umutungo ndetse no guhana mu buryo bukomeye abantu bagaragaweho ruswa.

Undi mwanzuro ni uwo kugaruza umutungo wa Afurika wagiye unyerezwa n’abantu ukajyanwa hanze y’ibihugu, kuko muri iyi nama hari ingero nyinshi z’imitungo iri hanze zagiye zigaragazwa ariko uburyo bwo kuyigaruza bukaba ikibazo.

Nirere avuga ko nko mu Rwanda icyaha cya ruswa mu mategeko cyahawe umwihariko kandi by’umwihariko kiba ari icyaha gikomeye kandi kidasaza.

Umuvunyi Mukuru muri Uganda, Beti Kamya-Turwomwe, yavuze ko mu bindi bemeranyije harimo kuba bifuza ko Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bazitabera CHOGM i Kigali bazagaruka ku ngingo ya ruswa n’uburyo bwo kuyihashya.

Umuvunyi Mukuru muri Uganda, Beti Kamya-Turwomwe niwe wari umaze igihe ari umuyobozi w'ihuriro rishinzwe kurwanya ruswa muri Commonwealth Africa
Umuvunyi Mukuru muri Uganda, Beti Kamya-Turwomwe yashyikirijwe mugenzi we w'u Rwanda Nirere Madeleine ububasha bwo kuyobora ihuriro ryo kurwanya ruswa muri Commonwealth Africa
Umuvunyi Mukuru w'u Rwanda, Nirere Madeleine yavuze ko bagiye gusangiza Afurika inararibonye mu guhashya ruswa
Nirere avuga ko nko mu Rwanda icyaha cya ruswa mu mategeko cyahawe umwihariko kandi by’umwihariko kiba ari icyaha gikomeye kandi kidasaza

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .