U Rwanda rwatorewe kujya mu kanama ka UNESCO ku kurengera umurage ndangamuco udafatika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Nzeri 2020 saa 08:31
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rwatorewe kujya mu kanama k’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) ku kurengera umurage ndangamuco udafatika, mu nama yawo ya munani yabaye kuva ku wa 8-10 Nzeri 2020, ku cyicaro gikuru cya UNESCO i Paris mu Bufaransa.

Nyuma yo gutorwa, u Rwanda rwiyongereye kuri Djibouti mu bihugu bihagararariye akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, muri iyi komite ifite manda y’imyaka ine, irimo na Botswana, Cameroon, Côte d’Ivoire na Togo.

Umuyobozi wa UNESCO mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Therese Ndong-Jatta, yashimiye u Rwanda rwagizwe umunyamuryango w’aka kanama.

Ati “Turashimira u Rwanda kuba rwemejwe muri iyi komite ihuza za guverinoma ku kurengera umurage ndangamuco udafatika, kandi twishimiye gushyigikira umurongo w’u Rwanda mu kugaragaza no kurengera umurage ndangamuco udafatika nk’umunyamuryango mushya w’uru rwego rukomeye.”

U Rwanda rwashyize umukono ku masezerano yemeza kurengera umurage ndangamuco udafatika mu 2013, bikaba ari ubwa mbere rwinjiye muri iyi komite.

Nk’umunyamuryango, u Rwanda rwitezweho gutanga umusanzu mu guteza imbere intego z’aya masezerano no gufasha mu kugera ku myanzuro yo kurengera umurage ndangamuco udafatika.

Abagize aka kanama ni nabo bakira ubusabe bw’ibihugu binyamuryango igihe bikeneye ko umuco wabyo wandikishwa nk’umurage w’Isi, kimwe n’ubundi busabe bujyanye n’Ikigega gishinzwe Umurage Ndangamuco Udafatika.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .