00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwatanze inkunga ya miliyoni 1,2$ ku bihugu byo muri Caraïbes byibasiwe n’ibiza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 August 2024 saa 07:30
Yasuwe :

U Rwanda rwatanze inkunga ya miliyoni 1,2$ igenewe ibihugu byo mu birwa bya Caraïbes byibasiwe n’inkubi y’umuyaga yiswe Hurricane Beryl mu mpera za Kamena no mu ntangiriro za Nyakanga uyu mwaka.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yatangaje ko ibihugu bine mu byibasiwe buri kimwe cyagenewe ibihumbi 300$ ni ukuvuga Grenada, Jamaica, Barbados na St. Vincent and the Grenadines.

Minisiteri isobanura ko iki gikorwa cyakozwe nyuma y’aho “U Rwanda rwumvise ubusabe bw’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth bwo gufata mu mugongo ibihugu byibasiwe na Hurricane Beryl.”

Ikomeza igira iti “Ku bw’ibyo, miliyoni 1,2$ yasaranganyijwe Grenada, Jamaica, Barbados hamwe na St. Vincent and the Grenadines.”

Uyu mwuzure wangije ibintu byinshi muri ibi bihugu kuko nko muri Jamaica, habarurwa imyaka n’ibikorwaremezo bifite agaciro ka miliyoni 6,4$ byangijwe.

Hurricane Beryl ni iya kane ikomeye yibasiye ibi bihugu. Ni umuyaga wari ku muvuduko wa kilometero 220 ku isaha, wasize abantu barenga ibihumbi 160 bavuye mu byabo. Bibarwa ko ibikorwaremezo 1876 birimo inzu n’ahandi hatangirwa serivisi z’ingenzi byangiritse.

Ibikorwa by’ubutabazi mu bihe bigoye si ubwa mbere u Rwanda rubikoze kuko rwari ruherutse gutanga inkunga ya toni 2000 y’ibigori ku bihugu bya Zimbabwe na Zambia byibasiwe n’amapfa akomeye.

U Rwanda rwatanze inkunga ya miliyoni 1,2$ ku bihugu byo muri Caraïbes byibasiwe n’inkubi y’umuyaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .