U Rwanda rwatangiye gupima abasirikare n’abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro nyuma y’uko umwe azize Coronavirus

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Kamena 2020 saa 08:26
Yasuwe :
0 0

Guhera ku wa Kabiri tariki ya 09 Kamena, Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yatangiye gusuzuma icyorezo cya COVID-19 Abanyarwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro, muri Sudan y’Epfo.

Ni igikorwa cyatangiriye ahitwa Malakal, hasuzumwa abapolisi bagera kuri 239 bariyo. Ni nyuma y’uko tariki ya 02 Kamena, PC Mbabazi Enid, umwe mu bapolisi bari muri ako gace yahitanywe n’icyorezo cya COVID-19.

Umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi bari i Malakal, SSP Fabien Musinguzi yavuze ko n’ubwo bakiri mu kababaro ka mugenzi wabo, bakomeje gushyira mu bikorwa inshingano zabo zo kubungabunga amahoro muri kiriya gihugu.

Ati "Dukomeje kuzuza inshingano zacu zo kubungabunga amahoro hano n’ubwo tukiri mu kababaro ka mugenzi wacu PC Mbabazi Enid. Yapfiriye mu gikorwa cy’amahoro n’umutekano, tuzakomeza gutanga umusanzu w’ibyo yaharaniraga ariko tunazirikana amabwiriza y’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, WHO."

SSP Musinguzi avuga ko bubahiriza amabwiriza arimo guhana intera hagati y’umuntu n’undi aho bari hose, kwambara agapfumukanwa, gukaraba intoki kenshi gashoboka bakoresheje amazi meza n’isabune, ndetse bakirinda gusuhuzanya bakoranaho.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera avuga ko igikorwa cyo gusuzuma cyatangiriye i Malakal ariko kizakomereza n’ahandi hari Abanyarwanda mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudan y’Epfo.

Yagize ati "Igikorwa cyo gusuzuma abapolisi bari i Malakal cyarangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Kamena, ariko kizakomereza no mu bandi bari i Juba naho ni muri Sudan y’Epfo."

Usibye abapolisi b’u Rwanda, Minisiteri y’ubuzima irasuzuma abagize Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa ndetse n’abasirikare, bose bahagarariye u Rwanda mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudan y’Epfo.

Gahunda yo gusuzuma intumwa z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu mahanga, iri mu ngamba zafashwe n’u Rwanda mu rwego rwo kurinda abaturage barwo icyorezo cya Coronavirus.

Ibi kandi bikiyongera ku kubakangurira kwambara udupfukamunwa aho bari hose, gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune no gukaraba umuti w’isuku.

Guhera ku wa Kabiri tariki ya 9 Kamena, Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangiye gusuzuma icyorezo cya COVID-19 Abanyarwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro, muri Sudani y’Epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .