00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwatangije gahunda idasanzwe yo gusuzuma no kuvura Hepatite C ku buntu

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 29 Gashyantare 2020 saa 02:02
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rwatangije gahunda idasanzwe yo gusuzuma no kuvura indwara ya Hepatite C ku banyarwanda bose, izakorerwa ku bigo nderabuzima byose, aho izasiga abarenga miliyoni enye basuzumwe naho abarenga ibihumbi 110 bagahabwa imiti nta kiguzi batswe.

Ni gahunda yatangirijwe mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba kuri uyu wa 29 Gashyantare 2020.

Ubusanzwe igiciro cyo kuvura indwara ya Hepatite C kigera kuri miliyoni 90Frw. Gusa Guverinoma yakomeje kugenda ifatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye kiragabanywa kugera ku bihumbi 60Frw.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, wari umushyitsi mukuru, yavuze ko uyu munsi kwisuzumisha no kuvurwa Hepatite C ari ubuntu kandi bizajya bikorerwa ku bigo nderabuzima byose.

Ati "Uyu munsi ku mavuriro yacu yose no mu bigo nderabuzima mu gihugu cyacu hose no mu turere twose no mu Mirenge yose, guhera uyu munsi, gusuzuma umwijima ubwoko bwa C, ni ubuntu ariko n’uzasangwamo ako gakoko, iyo ndwara azajya avurirwa ubuntu."

Prof Shyaka yavuze ko ibyo bitikoze ahubwo byagizwemo uruhare na Perezida Kagame uharanira ko abaturage bagira ubuzima bwiza na Madamu we Jeannette Kagame, washatse abafatanyabikorwa muri iyi gahunda kugira ngo haboneke imiti.

Ati "Twiteguye gusuzuma buri munyarwanda wese tutamubwiye ngo shyiraho amafaranga aya n’aya.. Amahirwe nk’ayo ntabwo twayapfusha ubusa, icyo dusabwa ni uguhagurika tukisuzumisha."

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Lt Col Dr Mpunga Tharcisse yavuze ko guverinoma yihaye intego ko mu 2021 nta ndwara ya Hepatite C izaba ikigaragara mu Rwanda.

Ati "Turateganya ko nibura miliyoni enye z’abaturage bazapimwa kuri iyo gahunda kandi bigakorerwa ku bigo nderabuzima byose mu Rwanda. Bivuze ko umuntu wese aho ari, ibigo nderabuzima biri hafi, tumukanguriye kwegera abaganga bakamufasha ntacikanwe n’ayo mahirwe."

Gahunda yo gupima Hepatite C mu gihugu yatangijwe mu ntangiro z’uyu mwaka. Kugeza ubu hamaze gupimwa abarenga miliyoni ebyiri naho ibihumbi 20 bari gufata imiti yayo ku buntu. Intara y’Uburasirazuba hamaze gupimwa abarenga ibihumbi 600.

Ati "Duteganya ko abantu bagera mu bihumbi 110 ari bo bazabona imiti ariko kugira ngo baboneke ni uko abantu bose bipimisha. Ni ubufatanye bwa buri wese kugira ngo bigerweho."

Umuyobozi w’Umuryango CHAI unahagarariye abafatanyabikorwa ba Guverinoma, Uwimpuhwe Souvenir, yavuze ko hari imiryango irenga 80 yiyemeje gutera inkunga iki gikorwa ndetse abagera kuri 20 bamaze kwitanga.

Yasabye bagenzi be n’abafatanyabikorwa muri iyi gahunda gushyiramo imbaraga kuko na Leta irimo kuzishyiramo.

Uwimpuhwe yavuze ko kuba gahunda yo kurandura Hepatite C ishobora kurangira munsi y’imyaka itanu ari ikintu cyo gushyira imbere, yizeza ubufatanye.

Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Prof Shyaka Anastase yashishikarije abaturage kwipimisha Hepatite C
Abaturage bo mu karere ka Gatsibo bitabiriye gahunda yo gusuzuma no kuvura Hepatite C

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .