U Rwanda rwatangaje uburyo bushya bwo gusaba no guhabwa viza

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 21 Kamena 2019 saa 09:53
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe abinjira n’abasohoka cyatangaje uburyo bushya bwo gusaba no kubona viza 2019, nyuma y’ubundi buryo bwari bwatangajwe mu 2017.

Muri aya mavugurura yatangajwe kuri uyu wa Gatanu, avuga ko abaturage batishyura amafaranga ya viza yo kwinjira mu Rwanda bafite pasiporo isanzwe, iy’akazi n’iy’abadipolomate ari abo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ari byo; Uganda, Tanzania, Kenya, Burundi na Soudan y’Epfo.

Aba baturage bazajya bahabwa viza imara amezi atandatu nk’uko byari bisanzwe.

Abaturage batazajya bishyura viza yo kwinjira mu Rwanda mu gihe bakoresheje pasiporo zisanzwe kandi bagahabwa iy’iminsi 90 ku buntu ni abo muri Angola, Benin, Centrafrique, Tchad, Côte d’Ivoire, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ikirwa cya Saint Christopher and Nevis, Ghana, Guinea, Indonesia, Haiti, Mauritius, Philippines, Senegal, Seychelles, Sao Tome et Principe na Singapore.

Hiyongereyemo; Angola, Côte d’Ivoire n’Ikirwa cya Saint Christopher and Nevis.

Ubu buryo bushya kandi buvuga abaturage b’ibihugu batazajya bishyura viza yo kwinjira mu gihe barimo gukoresha pasiporo z’abadipolomate cyangwa iz’akazi.

Aba baturage bazajya binjira hagendewe ku masezerano y’ivanwaho rya viza cyangwa impushya z’urugendo ku bitwaje pasiporo y’Abanyacyubahiro na pasiporo y’akazi.

Abo baturage ni abo muri Angola, Benin, u Bushinwa, Côte d’Ivoire, Centrafrique, Tchad, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Djibouti, Ethiopia, Ikirwa cya Saint Christopher and Nevis, Ghana, Gabon, Guinea, Indonesia, u Buhinde, Israel, Haiti, Mauritius, Mozambique, Maroc, Namibie, Philippines, Sao Tome et Principe, Senegal, Seychelles, Singapore, Afurika y’Epfo, Turikiya, Leta zunze Ubumwe z’Abarabu.

Iyi viza bazajya bahabwa izaba ifite agaciro k’iminsi 90.

Ugereranyije n’uko byari byatangajwe mu 2017, hiyongereyemo Angola, u Bushinwa, Cote d’Ivoire, Ikirwa cya Saint Christopher and Nevis, Namibie, na Leta zunze Ubumwe z’Abarabu.

Abaturage b’ibihugu byose bazakomeza kubona viza y’iminsi 30 bageze ku mupaka batabanje gutegekwa kuyisaba mbere cyangwa kwishyura amafaranga yayo.

Abanyarwanda baba mu mahanga bafite ubundi bwenegihugu bemerewe gukoresha indangamuntu mu kwinjira mu gihugu. Abanyarwanda baba mu mahanga bavaniweho amafaranga ya viza mu gihe bagendera kuri pasiporo y’abanyamahanga ariko bafite indangamuntu y’u Rwanda.

Ubusanzwe abanyarwanda bagendera kuri pasiporo y’abanyamahanga bafite indangamuntu y’u Rwanda, bakurirwagaho amafaranga ya Viza mu gihe baturutse mu bihugu byemera ubwenegihugu bubiri. Yemererwaga kandi abanyarwanda bagendera kuri pasiporo y’ikindi gihugu ariko bafite n’iy’u Rwanda igifite agaciro.

Abanyamahanga baba mu Rwanda bazajya bakoresha ikarita yo gutura mu gihe binjira mu gihugu. Umunyamahanga ugaruka mu Rwanda afite uruhushya rwo gutura rutararangiza igihe n’ikarita yo gutura bazakomeza kwemererwa kubikoresha, mu gihe binjira mu gihugu bagakoresha n’ikoranabuhanga ryo kwinjira mu gihugu riri ku kibuga cy’indege cya Kigali rizwi nka “Automated Passenger Clearance System”.

Abana bari munsi y’imyaka 16 bagendera kuri pasiporo z’abanyamahanga ndetse n’ababyeyi babo ari zo bagenderaho ariko bafite indangamuntu z’u Rwanda, ntabwo bazajya basabwa kwishyura amafaranga ya viza zo kwinjira mu gihugu.

Icyegeranyo cya Passport Index cyo mu 2017 cyerekanye ko Abanyarwanda bashobora kujya mu bihugu 24 batatswe viza mu gihe bashobora kubonera viza ku mipaka y’ibigera kuri 29.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .