00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu u Rwanda rwirinze kuzamura ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 August 2021 saa 08:57
Yasuwe :

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko nubwo ibikomoka kuri Peteroli bikomeje kuzamuka mu biciro hirya no hino ku Isi, u Rwanda rwirinze kubizamura mu rwego rwo gukumira ingaruka ku bukungu zashoboraga guturuka ku bwiyongere bukabije bw’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu kwezi kwa Kanama na Nzeri.

Mu itangazo RURA yashyize hanze ku wa 14 Kanama 2021 yavuze ko u Rwanda rwahisemo kwigomwa amahoro yari asanzwe yakwa ku bikomoka kuri peteroli kugira ngo ubukungu budahungabana.

RURA yavuze ko muri aya mezi abiri ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bizaguma uko byari biri, aho mu Mujyi wa Kigali igiciro cya lisansi kuri litiro kitagomba kurenga Amafaranga y’u Rwanda 1,088, mu gihe litiro ya mazutu nayo itagomba kurenza Amafaranga y’u Rwanda 1,054.

Si ubwa mbere u Rwanda rwigomwa amahoro rwakuraga ku bikomoka kuri peteroli mu rwego rwo kwanga ko byagira ingaruka ku bukungu kuko no muri Gicurasi 2021 rwabikoze ibiciro ntibyahinduka.

Uyu mwanzuro wafashwe mu gihe ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku Isi byari byazamutseho 17% ibintu byari gutuma no mu Rwanda bizamuka ku kigero cya 7%.

U Rwanda rwirinze kuzamura ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu kwanga ko byagira ingaruka ku bukungu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .