00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwasubukuye ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro ya Beryllium

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 November 2024 saa 12:46
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli, n’Umuriro (RMB) rwatangaje ko ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro ya Beryllium bwongeye gusubukurwa nyuma yo kuba bwarahagaritswe ku wa 8 Kanama 2024.

Icyemezo cyo gusubukura ubu bucuruzi cyatangajwe na RMB kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2024.

Icyo cyemezo cyo guhagarika ubu bucuruzi cyari kigamije gukurikirana neza uburyo amabuye yacukurwa no kugenzura ubuziranenge bw’ibicuruzwa, hakurikijwe amategeko n’amabwiriza asanzwe.

Nk’uko bigaragara mu itangazo rya RMB, mbere y’uko ubucuruzi bushyirwa mu bikorwa, habanje gukorwa isuzuma ryimbitse ku mabuye y’agaciro mu birombe bitandukanye ndetse n’aho byoherezwa.

Iryo genzura ryari rigamije gukumira ibibazo by’ubucuruzi butemewe no kurinda umutekano w’imbere mu gihugu n’uw’inyungu z’ubukungu bw’igihugu.

RMB yatangaje ko ubu, abohereza hanze Beryllium bose basabwa kubahiriza amabwiriza ajyanye no guhabwa icyemezo cy’ubuziranenge (certification) n’ingamba z’ubucuruzi zisanzwe.

Ibyo bicuruzwa bizajya bibanza kugenzurwa, bityo umusaruro mushya ugakurikiranwa hagamijwe ko hakorwa mu buryo buhuye n’amategeko.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa RMB, Kamanzi Francis, yibukije ko amabuye ya Beryllium atujuje ibisabwa azafatirwa ibihano bikaze bijyanye n’amategeko agenga ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda.

Icyemezo cyo gusubukura ubucuruzi bwa Beryllium cyaje nyuma y’aho u Rwanda rwafashe ingamba zikomeye zo gukumira icuruzwa ridakurikije amategeko ry’amabuye y’agaciro atandukanye, harimo na beryllium ikoreshwa mu gukora intwaro ziremereye.

U Rwanda rwiyemeje gukomeza guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bwemewe n’amategeko kandi burengera umutungo kamere n’inyungu z’igihugu.

Abashoramari n’abohereza ibicuruzwa hanze basabwe gukomeza gukorana na RMB no kubahiriza ibisabwa byose mu kwirinda ibihano no kunoza imikorere y’uru rwego rw’ubukungu.

Itegeko nimero ryo ku wa 26 Kamena 2024 rijyanye n’amabuye y’agaciro, rigena ko umuntu wese wohereza amabuye y’agaciro mu mahanga, aba agomba kuba yayaguze ku bigo bibifitiye uburenganzira.

Ubushakatsi bwakozwe mu 2017, bwagaragaje ko mu Rwanda hari uduce 52 turimo amabuye y’agaciro. Ikindi ni uko u Rwanda rugaragaza ko amabuye y’agaciro ari munsi y’ubutaka bwarwo afite agaciro ka miliyari miliyari 154$.

U Rwanda rwasubukuye ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro ya Beryllium

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .