Ku wa 19 Mutarama 2023 ni bwo hamenyekanye amakuru y’urupfu rwa Ntwari John Williams.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko Ntwali yazize impanuka yabaye ku wa 17 Mutarama 2023 Saa Munani n’iminota 50 z’ijoro.
Samantha Power wahoze ahagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Loni, abicishije kuri Twitter, yagaragaje ko ababajwe n’urupfu rwa Ntwali, asaba iperereza ku rupfu rwe.
Yagize ati “Nababajwe n’inkuru y’urupfu rwa John Williams Ntwali, wari umunyamakuru w’intangarugero wigenga kandi wubashywe muri bake basigaye mu Rwanda. Guverinoma y’u Rwanda ikwiriye kwemera ko hakorwa iperereza ryigenga ku rupfu rwe.”
Umuvugizi wa Guverinoma yahise amusubiza kuri Twitter ati "Abanyarwanda umunani bamaze guhitanwa n’impanuka za moto muri uku kwezi. Buri rupfu ni igihombo gikomeye. Umushoferi wagize uruhare mu rupfu (rwa Ntwali) yatawe muri yombi kandi azagezwa mu rukiko. Umumotari we ari koroherwa mu bitaro. Ibindi bihuha ntacyo byafasha. Reka abashinzwe iperereza ku mpanuka bakore akazi kabo.”
8 Rwandans have died in moto taxi accidents this month alone, each fatality is a tragic loss. The culpable driver is in custody and will appear in court. The moto driver is recovering in hospital. Groundless insinuations don't help 👇🏿 Let the accident investigators do their work. https://t.co/uLw8w7lxWZ pic.twitter.com/CfQUG4wJDC
— Yolande Makolo 🇷🇼 (@YolandeMakolo) January 23, 2023
Ntwali John Williams yari umunyamakuru ubirambyemo ndetse yakoze mu bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda.
Kuri ubu yari afite Shene ya YouTube yitwa Pax TV akaba yaranatunze igitangazamakuru cyakoreraga kuri internet cyitwa Ireme News.
Yatabarutse afite imyaka 44 kuko yavutse mu 1979, akaba asize umwana umwe n’umugore.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!