U Rwanda rwasoje imyaka ine nk’umunyamuryango w’akanama k’amahoro ka AU

Yanditswe na Habimana James
Kuya 2 Mata 2020 saa 12:32
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia akaba anahagarariye igihugu mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), Hope G.Tumukunde, yavuze ko tariki 31 Werurwe 2020 aribwo u Rwanda rwasoje imyaka ine nk’Umunyamuryango w’Akanama k’Amahoro n’Umutekano ka Afurika yunze Ubumwe (AUPSC).

Ambasaderi Tumukunde yijeje ko u Rwanda ruzakomeza kuba hafi y’aka kanama mu gukomeza gushaka uko Afurika ikomeza kurangwamo amahoro n’umutekano urambye.

Muri Mata 2016, u Rwanda nibwo rwinjiye muri aka kanama gashinzwe gukurikirana no gukemura amakimbirane kuri uyu mugabane.

U Rwanda rwari rwinjiye muri aka kanama kimwe n’ibindi bihugu birindwi, birimo Botswana, Congo-Brazzaville, Misiri, Kenya, Sierra Leone, Togo na Zambia.

Ubwo u Rwanda rwajyaga muri aka kanama, ambasaderi Tumukunde yagize ati “U Rwanda ruzanyemo ubumenyi rusanzwe rufite mu bijyanye n’amahoro n’umutekano, cyane nk’igihugu kivuye mu kanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi. Ikindi gikomeye tuzanye ni mu bijyanye no kurinda abasivile bari mu ntambara n’amakimbirane.”

Nyuma yo kumara iyi myaka ine, Ambasaderi Tumukunde yagize ati “U Rwanda ruzakomeza gufasha aka kanama mu guhuranira amahoro n’umutekano, ku bibazo by’umutekano muke biri kuri uyu mugabane.”

Yavuze ko kuba u Rwanda rwaragiye muri aka kanama, wari umwanya mwiza wo gutanga umusanzu mu gukemura ibibazo by’umutekano muke bigaragara ku mugabane wa Afurika.

Ambasaderi Tumukunde yijeje ko u Rwanda ruzakomeza kuba hafi y’aka kanama mu gukomeza gushaka uko Afurika ikomeza kurangwamo amahoro n’umutekano urambye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .