00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwasoje ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire rya Gatanu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 August 2022 saa 09:05
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko ibikorwa by’ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire rya gatanu byari bimaze ibyumweru bibera mu gihugu hose byagenze neza.

Guhera kuwa Kabiri tariki 16 Kanama kugeza tariki 30 Kanama 2022, mu Rwanda hose hari hari kuba igikorwa cy’ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire, rikaba ari irya gatanu ribayeho mu gihugu kuva mu 1978.

Umuyobozi Mukuru wa NISR, Yussuf Murangwa, yavuze ko ibikorwa by’ibarura byatangiye neza kandi byagenze neza biturutse ku kuba byaragiye bimenyekanishwa ku buryo abaturage bose bari babizi kandi babyiteguye.

Yagize ati “Navuga ko nashimira abanyarwanda barabyitabiriye, baduhaye amakuru nk’uko twabisabye, nkanashimira inzego zose twafatanyije cyane cyane inzego za leta, inzego z’ibanze n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu cyacu kubera uburyo badushyigikiyemo, byaradufashije cyane kugira ngo ibarura rigende neza”.

Murangwa yakomeje avuga ko nta bibazo byabaye mu ibarura kubera ko mu mitegurire hari ibyari bizwi ko bizaba. Mu byaro abaturage kubera ko bakorera hafi y’ingo zabo bagiye baboneka vuba cyane ariko mu mijyi kubera ko abahatuye benshi baba bafite akazi kenshi, ntabwo bagiye baboneka vuba.

Yasobanuye ko kubera ubukangurambaga bwagiye bukorwa no gutanga za rendez-vous [gahunda] neza, mu mijyi byatinze ho gato ariko kuwa Mbere mu mijyi yose abaturage bose bari barangije kubarurwa.

Nk’uko Ikigo cy’Ibarurishamibare kigeze kubitangaza, nyuma y’ikusanyamakuru muri Nzeri hazaba ibarura rito, aho hazafatwa imidugudu mike kugira ngo hongere habarurwe bwa kabiri hamenyekane niba koko ibarura ryaragenze neza, ryarasuye ingo 100%.

Ibi bituma NISR igira icyizere ko imibare yakuye mu ibarura ryagenze neza. Mu kwezi kwa cyenda kandi hazatangira isesengura ku makuru yavuye mu ibarura rusange.

NISR iteganya kuzatanga imibare y’ibanze ishoboka mu Ukuboza 2022, kugira ngo itangire gukoreshwa. Igikorwa gisoza ibarura ni icyo kwandika raporo zirambuye, aho biteganyijwe ko mu Ukuboza 2023 raporo zose zizaba zatanzwe.

Ni raporo zirenga 20 zizava mu ibarura zifasha kumenya imibereho y’abaturarwanda mu ngeri zitandukanye zigafasha mu igenamigambi rigamije imibereho rusange y’abaturarwanda.

Ibarura rusange ry'abaturage ryari rimaze ibyumweru bibiri bibera mu gihugu hose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .