Africa50 igiye gushora miliyoni $400 muri Kigali Innovation City

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 10 Ugushyingo 2018 saa 07:24
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda yasinye amasezerano n’Ikigega Nyafurika gitera inkunga imishinga y’ibikorwa remezo ’Africa50’, agamije kunoza no gutera inkunga umushinga uzwi nka Kigali Innovation City (KIC), uzatuma u Rwanda rugera ku ntego yo kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga no guhanga ibishya.

Ni amasezerano yemerejwe mu nama Nyafurika yiga ku ishoramari yasojwe i Johannesburg muri Afurika y’Epfo kuri uyu wa Gatanu, ku ruhande rw’u Rwanda yitabirwa n’intumwa ziyobowe na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente.

Muri iyi nama u Rwanda rwabonye umwanya wo kugaragariza abashoramari batandukanye ingamba rwafashe mu korohereza ishoramari no kubamurikira imishinga itandukanye bashoramo imari cyane cyane iyo mu rwego rw’ikoranabuhanga.

Imwe mu mishinga bamurikiye abashoramari irimo Umushinga wa Kigali Innovation City (KIC), Umushinga w’ubukererarugendo muri Karongi, Umushinga wo kubaka amazu aciriritse yo guturwamo n’umushinga w’ubuhinzi.

Amwe mu masezerano akomeye yasinyiwemo nk’uko Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, BAD, yabitangaje, harimo “amasezerano y’ubufatanye afite agaciro ka miliyoni $400 hagati ya Africa50 na Guverinoma y’u Rwanda yo kunoza no gutera inkunga Kigali Innovation City.”

Yashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel n’Umuyobozi wa Africa50, Alain Ebobissé.

Uyu mushinga nk’umwe mu bigize icyerekezo 2020, ugamije kwimakaza ikoranabuhanga mu gihugu.

Uri mu gace kahariwe inganda mu Karere ka Gasabo uzatwara miliyari $2. Uzaba igicumbi cya kaminuza mpuzamahanga, ibigo by’ikoranabuhanga, inyubako z’ubucuruzi n’ibindi, ukazubakwa ku buso bwa hegitari 70.

Inyubako ziyibarizwamo nka Kaminuza ya Carnegie Mellon (CMU), African Leadership University (ALU) n’Ikigo Nyafurika cy’Ubumenyi bushingiye ku mibare (AIMS) ziri kuzamurwa.

Biteganywa ko KIC izafasha mu gukurura ibigo by’ikoranabuhanga biturutse impande zose z’Isi kugira ngo bikorere mu Rwanda, hagamijwe ko rurushaho kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga ndetse rwubake ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Uyu mushinga witezweho guhanga imirimo isaga 50 000, kohereza mu mahanga ibicuruzwa by’ikoranabuhanga bya miliyoni $150 ku mwaka no kwinjiza miliyoni zirenga $300 mu ishoramari ry’abanyamahanga mu gihugu.

Biteganywa ko abanyeshuri basaga 2600 bazajya barangiza buri mwaka muri kaminuza zizubakwa muri uyu mushinga mu gihe cy’imyaka 30, ku buryo ruzaba rufite abahanga benshi bashobora kwihangira imirimo.

Muri ayo masezerano, Africa50 izaba ari nk’umuterankunga ariko n’umufatanyabikorwa, maze yifashishije ubunararibonye ifite mu bijyanye n’ibikorwa remezo, izafatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, mu kunoza uwo mushinga.

Nk’uko byatangajwe muri iyo nama, Africa50 izanagira uruhare mu gushaka abandi bafatanyabikorwa n’inzego zatera inkunga uyu mushinga kugira ngo wubakwe.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko Kigali Innovation City izaba igicumbi nyafurika cyo guhanga udushya n’icyicaro gikwiye cy’ikoranabuhanga.

Yagize ati “Iki gice kirihariye kuri uyu mugabane. Kizatanga umusanzu muri Afurika yose haba mu bijyanye n’ubukungu no guteza imbere ubushobozi bw’abaturage. Hari byinshi bimaze gukorwa ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, Africa50 n’abandi bafatanyabikorwa. Kugira ngo uyu mushinga ugerweho birasaba ubufatanye mu gukomeza kureshya abandi bashoramari.”

Umuyobozi Mukuru wa Africa50, Alain Ebobissé, yavuze ko uyu mushinga uzagira inyungu nyinshi kandi ujyanye neza n’intego z’iki kigega mu guteza imbere guhanga ibishya no guteza kwihutisha ikoranabuhanga muri Afurika.

Ati “KIC ni urugero rw’uburyo dushobora gufatanya n’imwe muri guverinoma z’abanyamigabane bacu mu gutanga ubunararibonye ku mishinga hagendewe ku bushake ifite mu koroshya ubucuruzi, hagamijwe kuzana ishoramari rinini ku mishinga myiza kandi ifite ibishya.”

Muri Nyakanga uyu mwaka nibwo u Rwanda rwasinye amasezerano arwinjiza mu banyamigabane ba ‘Africa50’, ikigega kigamije gushakira inkunga imishinga y’ibikorwaremezo.

Iyi nama y’iminsi ibiri yasojwe kuri uyu wa Gatanu muri Afurika y’Epfo, yitabiriwe na ba rwiyemezamirimo barenga 350 bo mu bihugu 53 birimo 30 bya Afurika.

Yasuzumiwemo uburyo Afurika byakongera imbaraga mu ishoramari mu bikorwa remezo, ingufu, ubuhahirane no gufata ingamba za ngombwa zo korohereza ishoramari mu bihugu byayo.

Imishinga 45 y’ishoramari ni yo yatoranyirijwe kuzashorwamo miliyari $32 muri Afurika.

Iya rutura irimo amasezerano y’ubufatanye ya miliyari $2.6 yasinywe hagati ya Ghana na Afurika y’Epfo yo kunoza no gutera inkunga Accra Ai Skytrain n’amasezerano hagati ya BAD, Africa50, RDC na Repubulika ya Congo yo kubaka ikiraro kizahuza Kinshasa na Brazaville, kizatwara miliyoni $800.

Inkuru wasoma:

- Kigali Innovation City, umushinga usa n’igitangaza ku hazaza h’u Rwanda

- Inyubako nshya ya Carnegie Mellon University mu mishinga iremereye u Rwanda rwujuje (Amafoto)

Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel n’Umuyobozi wa Africa50, Alain Ebobissé
Minisitiri Dr Ndagijimana na Ebobissé uyobora Africa50 bemeranyije ubufatanye mu guhindura u Rwanda igicumbi cy'ibigo by'ikoranabuhanga
Iyi nama yiga ku ishoramari muri Afurika yanitabiriwe n'abakuru b'ibihugu na za Guverinoma batandukanye
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yanagize umwanya wo guhura n'abashoramari batandukanye
Minisitiri w'Intebe aramukanya n'umwe mu bashoramari
Ambasaderi w'u Rwanda muri Afurika y'Epfo Vincent Karega hamwe na Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .