U Rwanda rwasinye amasezerano yitezweho gufungurira imiryango ishoramari ry’ibigo byo muri Espagne

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 16 Ukuboza 2020 saa 05:28
Yasuwe :
0 0

U Rwanda na Espagne byashyize umukono ku masezerano y’imikoranire yitezweho kuba umusingi w’umubano uhamye hagati y’ibihugu byombi.

Aya masezerano yasinywe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, na mugenzi we wa Espagne unashinzwe Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Arancha González Laya, kuri uyu wa 16 Ukuboza 2020.

Minisitiri Dr Biruta uri mu ruzinduko rw’akazi muri Espagne yakiriwe na Minisitiri Arancha González mu Ngoro ya Viana Palace mu Mujyi wa Madrid.

Aba bombi baganiriye ku mubano uhuriweho n’ibihugu byombi, ibibazo byo mu Karere ndetse n’uburyo bwo guhangana n’ingaruka zatewe n’icyorezo cya COVID-19.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yavuze ko ibiganiro bagiranye bigamije kubaka ahazaza hahuriweho.

Ati “Twizeye ko amahirwe ahari tuzakomeza kuyabyaza umusaruro nko mu bijyanye no kwita ku mihindagurikire y’ikirere, ubuzima. Uruzinduko rwanjye uyu munsi rwari rugamije gushyira umukono ku masezerano y’imikoranire mu nzego zitandukanye. Nyuma yaho hazaba ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubutabera n’ubucuruzi.’’

Yavuze ko nubwo hari icyorezo cya COVID-19 cyibasiye Isi, ibyo bidakwiye kuba imbogamizi kuko iki gihe ko aribwo hakenewe imikoranire ihamye.
Ati “Twumvise ko ari ingenzi gukorana kugira ngo tubashe guhangana no gutsinda neza iki cyorezo.’’

Minisitiri Dr Vincent Biruta yavuze ko bizeye ko imikoranire izanagera no ku rwego rw’ubukerarugendo.

Ati “Twizeye ko tuzabona ba mukerarugendo bo muri Espagne, mu Rwanda hari ingagi zo mu Birunga n’ibindi byiza nyaburanga. Igihugu cyoroheje ishoramari ku buryo ibigo byinshi bya hano byadusura bikahashora imari.’’

Yasabye mugenzi we kuzasura u Rwanda mu mwaka utaha mu gukomeza gushimangira umubano uhuriweho n’impande zombi.

U Rwanda na Espagne bifitanye umubano mu bya dipolomasi ufite imizi mu 1967.

Imibare yo mu 2018 yerekana ko ruri ku mwanya wa 184 mu bihugu byaguriye ibicuruzwa byinshi muri Espagne mu gihe ruza ku wa 171 mu byoherejeyo byinshi.

Nta shoramari rihuriweho n’ibihugu byombi rifatika ariko hari ibigo byo muri Espagne bikorera mu Rwanda birimo icya INDRA na ISOLUX cyahawe isoko ryo kubaka substations (amakusanyirizo y’amashanyarazi).

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yagiriye ingendo zitandukanye muri Espagne zirimo urwo ku wa 21 Gicurasi 2010 rwabereye mu Mujyi wa Madrid, ahasubira muri Nyakanga mu Nama ya Loni yize ku bijyanye n’Intego z’Ikinyagihumbi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, na mugenzi we wa Espagne unashinzwe Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Arancha González Laya, bashyira umukono ku masezerano
U Rwanda rwasinye amasezerano yitezweho gufungurira imiryango ishoramari ry’ibigo byo muri Espagne ku butaka bwarwo
Minisitiri Dr Biruta uri mu ruzinduko rw’akazi muri Espagne yakiriwe na Minisitiri Arancha González mu Ngoro ya Viana Palace mu Mujyi wa Madrid
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yereka mugenzi we wa Espagne unashinzwe Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Arancha González Laya, abayobozi b'u Rwanda bamuherekeje
Kuri buri wese yagendaga agaragaza ikimenyetso cyo kumwishimira no kumuha ikaze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .