U Rwanda rwasinye amasezerano atuma rwakira impunzi zizava muri Libya

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 10 Nzeri 2019 saa 10:17
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR, bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, azatuma iki gihugu cyakira impunzi zizaturuka muri Libya, zahageze zishakisha amayira yazambutsa Méditerranée zikagera i Burayi.

Aya masezerano azatuma rwakira impunzi zigera kuri 500 yasinyiwe i Addis Ababa ku cyicaro cya AU, u Rwanda ruhagarariwe na Ambasaderi warwo muri uyu muryango, Tumukunde Hope. Hari kandi Komiseri wa AU ushinzwe Imibereho Myiza, Amira Elfadil n’Intumwa ya UNHCR muri AU, Cosmas Chanda.

Biteganywa ko izi mpunzi zizagera mu Rwanda mu minsi mike iri imbere, zikazashyirirwaho inkambi y’agateganyo i Gashora mu Karere ka Bugesera. UNHCR ni yo izatera inkunga ibikorwa byose by’iyi nkambi.

Iki gikorwa kibayeho nyuma y’icyifuzo u Rwanda rwagize mu 2017, nyuma y’amashusho yasakaye yerekana Abanyafurika barimo gucururizwa muri Libya, yumvikanamo abagabo baciririkanya umwe akagenda azamura igiciro, utanze menshi akegukana abacakara be. Ni ibintu byatunguye inzego nyinshi zitiyumvishaga ko ubwo bucuruzi bugikorwa mu kinyejana cya 21.

Icyo gihe u Rwanda rwahise rwemera gutanga ubufasha mu gusubiza iwabo abimukira bageze muri Libya bavuye mu bihugu bitandukanye cyangwa gucumbikira abazaba babyifuje.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko abimukira bagera ku 5000 baheze muri Libya, 70 ku ijana bakaba ari impunzi n’abavuye mu byabo kubera ibibazo binyuranye. Ababashije kurenga Libya, ni kenshi humvikana inkuru z’uko barigise mu Nyanja ya Mediterranee bagerageza kwambuka bajya i Burayi.

UNHCR ivuga ko u Rwanda rucumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 140 ziganjemo Abanye-Congo n’Abarundi, gusa hari n’izituruka mu bihugu bya Afghanistan, Angola, Repubulika ya Centrafrique, Chad, Eritrea, Ethiopia, Guinea, Haiti n’ahandi.

Ambasaderi Tumukunde Hope, Komiseri wa AU ushinzwe Imibereho Myiza, Amira Elfadil n’Intumwa ya UNHCR muri AU, Cosmas Chanda, basinya kuri aya masezerano y'ubufatanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza