00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwasinyanye amasezerano na Eni, Sosiyete y’Abataliyani ikomeye mu by’ingufu

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 9 April 2022 saa 09:07
Yasuwe :

Sosiyete itunganya ibikomoka kuri peteroli na Gaz, Eni, yasinyanye amasezerano y’imikoranire na Guverinoma y’u Rwanda agamije kubyaza umusaruro amahirwe y’ishoramari ari mu gihugu mu ngenzi z’ubuhinzi, amashyamba, guhanga udushya n’ikoranabuhanga.

Amasezerano agena ko hazabaho ubufatanye mu kureba uko imishinga irimo ijyanye na gaz ikoreshwa mu guteka n’iyo gutunganya imyanda yakorwa, ikungukira impande zombi.

Izindi ngeri ni izijyanye n’ubuhinzi aho nk’umwanda ukomoka ku matungo wabyazwa umusaruro, ibyo bikiyongera ku kubungabunga amashyamba hagabanywa umwuka uhumanya wa CO2.

Amasezerano yasinywe kandi areba ibijyanye n’ikoranabuhanga n’ingufu zitangiza.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yatangaje ko imikoranire ya Guverinoma y’u Rwanda n’abikorera, igamije gushimangira iterambere rirambye no gutegura neza ahazaza h’igihugu.

Yavuze ko gukorana na Eni bizafasha igihugu kugera ku ntambwe cyiyemeje mu gutuma ubuzima bw’Abaturarwanda bukomeza kuba bwiza.

Eni, ni Sosiyete y’Abataliyani itunganya ibikomoka kuri peteroli na gaz. Ifatwa nk’imwe muri zirindwi zikomeye ku Isi ndetse ubu ikorera mu bihugu 66 hirya no hino.

Umutungo wayo ubarirwa muri miliyari 109,64 €. Guverinoma y’u Butaliyani iyifitemo imigabane ingana na 30,3%. Bibarwa ko mu 2020 yakoreshaga abakozi 31.495.

Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi, nyuma y’isinywa ry’amasezerano ryakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga
Luigi Ciarrocchi, ushinzwe ishami ryita ku bijyanye n’amashyamba no gutunganya ibijyanye n’ubuhinzi muri Eni afite amasezerano yasinywe n’impande zombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .