Itsinda RWAFPU3-3 rigizwe n’abapolisi 180 bayobowe na SSP Thomas Kayonga, bahagurutse mu gitondo ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, berekeza mu Mujyi wa Bangassou, aho basimbuye bagenzi babo bagize itsinda RWAFPU3-2 ryari rimaze igihe kingana n’umwaka nabo bagarutse mu gihugu ku mugoroba.
Mu mwaka wa 2014 ni bwo u Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu bikorwa bya MINUSCA.
U Rwanda rufite amatsinda ane y’abapolisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA).
Ayo arimo RWAPSU ndetse na RWAFRU-1, amatsinda akorera mu Murwa Mukuru Bangui, aho buri tsinda rigizwe n’abapolisi 140.
Mu gihe RWAPSU icunga umutekano w’abayobozi bakuru muri Guverinoma ya Centrafrique ndetse n’abayobozi bakuru ba MINUSCA, RWAFPU-1 yo ifite inshingano zo kurinda abasivile, kurinda inyubako z’umuryango w’abibumbye no gucungira umutekano abacamanza b’urukiko mpanabyaha rwihariye (CPS).
Andi matsinda abiri arimo iryitwa RWAFPU-2 rikorera ahitwa Kaga Bandoro mu bilometero birenga 300 uvuye i Bangui n’irya RWAFPU-3 rigizwe n’abapolisi 180 rikorera ahitwa Bangassou mu bilometero 725 uvuye mu Murwa Mukuru.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!