00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwashyizwe mu bihugu bigiye kugeragerezwamo amasezerano y’Isoko rusange rya Afurika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 July 2022 saa 08:23
Yasuwe :

U Rwanda rwashyizwe mu bihugu bitandatu bigiye gutangira gukorana ubucuruzi hageragezwa ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA).

Ni umwanzuro watangajwe n’ubunyamabanga bwa AfCFTA kuwa 25 Nyakanga 2022 i Accra muri Ghana mu nama ya 9 y’Abaminisitiri bashinzwe ibikorwa by’iri soko rusange rya Afurika.

Ibindi bihugu bizageragerezwamo ibikorwa by’iri soko rusange rya Afurika ni Cameroon, Misiri, Ghana, Kenya, Mauritius na Tanzania.

Ibi bihugu byatoranyijwe mu bisaga 36 byari byohereje ubusabe bw’uko nabyo byakwinjira muri iyi gahunda y’igerageza rya AfCFTA.

Ubunyamabanga bwa AfCFTA bwavuze ko iyi gahunda y’igerageza yiswe ‘AfCFTA Initiative on Guided Trade’ igamije kwerekana koko ko amasezerano y’iri soko Rusange rya Afurika akora ndetse no gutanga ubutumwa ku bihugu bitaremeza burundu aya masezerano ngo byohereze inyandiko zikubiyemo uko bizubahiriza imirongo migari y’aya masezerano.

Antoine Kajangwe ushinzwe ubucuruzi n’ishoramari muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yabwiye The New Times ko u Rwanda ruzungukira muri iyi gahunda kuko izarufasha kugeza ibicuruzwa byarwo muri Afurika y’Iburengerazuba ku giciro gito.

Ati “Mu gihe kirekire, ibi bizongera ingano y’ibyo u Rwanda rucuruza ku mugabane wa Afurika, biteze imbere inganda binyuze mu kwaguka k’ubukungu, bizazamura ingano y’imirimo ndetse bihindure imiterere y’ubukungu bw’u Rwanda bushingire ku nganda.”

Ku itariki 1 Mutarama 2021 nibwo amasezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika, African Continental Free Trade Area (AfCFTA) yatangiye gushyirwa mu bikorwa nyuma y’imyaka ibiri ashyizweho umukono n’ibihugu 54 muri 55 bigize Afurika

Ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano ryitezweho kuzongera ubuhahirane mu bihugu bya Afurika rirasa nk’irigenda biguruntege kuko nyuma y’umwaka ritangiye, nta mpinduka igaragara irabaho.

Inama Mpuzamahanga yiga ku bukungu bw’Isi (World Economic Forum) igaragaza ko ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika buri kuri 17%, mu gihe ubwo bigirana n’ibihugu byo muri Aziya buri kuri 59% ndetse na 68% bigirana n’ibihugu by’u Burayi.

Mu ntego za mbere za AfCFTA, ni ukongera ubucuruzi hagati y’ibi bihugu ndetse hakagabanywa amafaranga atangwa mu kuvana ibicuruzwa mu gihugu kimwe cya Afurika bijya mu kindi ku rugero rwa 97%.

U Rwanda rwashyizwe mu bihugu bigiye kugeragerezwamo amasezerano y’Isoko rusange rya Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .