00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwashyikirijwe umurambo w’umunyarwanda wiciwe muri Uganda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Kanama 2020 saa 06:34
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rwashyikirijwe umurambo w’umunyarwanda witwa Mukiza wiciwe muri Uganda aho bivugwa ko yishwe n’umuntu bagiranye amakimbirane mu kabari akamukubita inyundo mu mutwe nubwo bitazwi neza niba ari ukuri.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, yabwiye IGIHE ko uyu murambo washyikirijwe inzego z’umutekano z’u Rwanda ku mupaka wa Cyanika ariko ko impamvu y’urupfu rw’uwo musore uri mu kigero cy’imyaka 26 itarasobanuka.

Ati “Bahamagaye inzego z’umutekano zacu ku mupaka ku itariki ya 30 Nyakanga (ku wa Kane) bababwira ko hari umunyarwanda wiciwe muri Uganda. Ejo rero baramuzanye, ni umuturage wo mu Karere ka Nyabihu.”

Umurambo wahise ujyanwa mu bitaro bya Musanze. Meya Uwanyirigira avuga ko amakuru bafite ari uko uwo munyarwanda yishwe, ariko ntabwo bazi impamvu y’urupfu rwe kuko hategerejwe ibizagaragazwa n’isuzuma ryo kwa muganga.

Yakomeje agira ati “Bavuga ko yarwanye n’undi muturage bikarangira amwishe ariko ubwo bizagaragazwa n’ibizava mu bizamini byo kwa muganga.”

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda byatangaje ko uyu munyarwanda yishwe na mugenzi we witwa Kazungu Edson wamukubise inyundo mu mutwe nyuma yo kugirana ubwumvikane buke.

Ngo uyu Mukiza yakoraga mu Kabari kari mu gace ka Kisoro kitwa Club De Zone.

Bivugwa ko abantu batatu bamaze gutabwa muri yombi bakurikiranyweho uruhare muri ubu bwicanyi ariko uyu Kazungu ukekwa we ngo yaburiwe irengero.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo u Rwanda rwashyikirijwe uyu murambo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .