00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwashinje RDC guca amarenga yo kurugabaho ibitero

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 19 Mutarama 2023 saa 02:36
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko itishimiye uburyo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje kwirengagiza ingingo zikomeye zemerejwe mu nama ya Luanda, ahubwo igakoresha imvugo zisa n’izica amarenga yo kurugabaho ibitero.

Ni itangazo yasohoye nyuma y’umunsi umwe Guverinoma ya RDC itangaje ko nyuma y’uko umutwe wa M23 iki gihugu kivuga ko ufashwa n’u Rwanda, wanze kuva mu birindiro wafashe, wo n’u Rwanda bakwiriye ibihano.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Christophe Lutundula, yasohoye itangazo avuga ko hashingiwe ku nama ya Luanda yo ku wa 23 Ugushyingo 2022, umutwe wa M23 wagombaga kuva mu birindiro byawo byose bitarenze ku wa 15 Mutarama 2023.

Uyu mutwe wamaze gutanga ibirindiro bya Kibumba na Rumangabo ubishyikiriza umutwe w’Ingabo z’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, ariko RDC ntibishira amakenga, ikomeza gushinja uwo mutwe ko ufashwa n’u Rwanda.

RDC yakomeje ivuga ko “isaba Umuryango w’Abibumbye, uw’Ubumwe bwa Afurika, Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba na CIRGL n’abafatanyabikora, kuzuza inshingano zabo bagafatira ibihano mu buryo bwabo, abayobozi b’u Rwanda n’abayobozi ba M23, babirengagije bakanarenga ku mategeko mpuzamahanga n’uburengazira bw’ibanze bwa muntu mu burasirazuba bwa RDC.”

Ni itangazo rinasozwa n’ubutumwa bukomeye, aho Minisitiri Lutunduka asoza ashimagira ijambo rya Perezida Tshisekedi ubwo yari mu Nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye ku wa 20 Nzeri 2022, ati “ Twebwe, abaturage ba Congo, twiyemeje, kuri iyi nshuro, gushyira iherezo ku mutekano muke mu Burasirazuba bw’igihugu cyacu, ikiguzi byasaba cyose.”

Ni imvugo u Rwanda rwikijeho ko RDC yaba ishaka kurugabaho ibitero.

Mu itangazo Guverinoma y’u Rwanda yasohoye kuri uyu wa Kane, yavuze ko mu gushingira ku itangazo ry’inama ya Luanda, yahaye agaciro ingingo zimwe, izindi ikazirengagiza nkana.

Yakomeje iti “Itangazo rya RDC ryirengagiza ingingo zimwe z’ingenzi mu byemezo by’inama yo mu Ugushyingo, ikanzurira ku bisa n’imvugo zica amarenga y’ibitero bishobora kugabwa ku Rwanda.”

Mu gihe EAC ikomeje gufasha mu gushakira amahoro Uburasirazuba bwa RDC, bamwe mu baturage b’icyo gihugu baheruka gutegura inyigaragambyo yo kwamagana ingabo z’uyu muryango zirimo gucunga umutekano mu bice bya Goma.

Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko ari amayeri y’Igisirikare cya Congo na Guverinoma yaho, yo kwivana mu bikorwa bya Nairobi na Luanda bigamije amahoro.

Iti "Intego z’iyo myigaragambyo isa n’iyo gutuma izo ngabo zitaha, mu gihe Itangazo rya Luanda risaba ko "hakomeza koherezwa Ingabo z’Akarere za Afurika y’Iburasirazuba."

Rivuga kandi ko mu myanzuro ya Luanda hateganywamo byinshi birenze gusubira inyuma kw’iyi mitwe, kuko harimo no gushyiraho uburyo bwo kugenzura ibice biba byari bisanzwe mu maboko ya M23 bigahabwa EACRF, ifatanyije na MONUSCO n’itsinda ry’ubugenzuzi ryashyizweho.

Yakomeje iti "Itangazo rya Luanda kandi risaba ihagarikwa ry’inkunga zose za politiki na gisirikare ku mutwe ugendera ku ngengabitekerezo ya Jenoside wa FDLR n’indi mitwe itemewe yitwaje intwaro. RDC irimo kurenga kuri ibyo byemezo mu gukomeza guha intwaro no gukomeza gufatanya n’iyo mitwe mu kurwana mu Burasirazuba bwa RDC."

"Ibi bigize ihonyorwa ry’ibiganiro bya Nairobi, bigamije kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe imitwe yose itemewe, ndetse bibangamiye umutekano w’u Rwanda."

U Rwanda rwanagarutse ku bacancuro b’abanyamahanga

Muri iri tangazo kandi, Guverinoma y’u Rwanda yagarutse ku bacancuro baheruka kwitabazwa na RDC.

Yavuze ko ari ikimenyetso cyeruye ko “RDC irimo kwitegura intambara, aho kuba amahoro.”

Perezida Kagame aheruka kuvuga ko nibiba ngombwa guhangana nabo, u Rwanda rufite ubushobozi buhagije.

Muri iri tangazo kandi u Rwanda rwanavuze ku mpunzi z’Abanye-Congo zisaga 75.000 rucumbikiye.

Ni mu gihe mu nama ya Luanda, hemejwemo ibijyanye no “gufata ibyemezo byose byafasha impunzi gutahuka.”

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko RDC yasinye amasezerano ya Nairobi na Luanda, ku buryo yari ikwiye kwita ku ishyirwa mu bikorwa by’izi gahunda.

Nyamara ngo yakomeje kugaragaza ubushake bwo kwivana muri ayo masezerano, amahitamo ashobora “gukomeza ubugizi bwa nabi n’umutekano muke.”

Ni mu gihe ngo abaturage batishimiye ko hakomeza kubaho gahunda z’amahoro zinanizwa, kuko bakwiye ibyiza biruseho.

Guverinoma y’u Rwanda yakomeje kugaragaza ko RDC ifite ubushoranyi, aho yakunze kurwitirira ibibazo byayo, aho kubishakira umuti.

Mu bihe bitandukanye mu mwaka ushize, Ingabo za RDC zifatanyije na FDLR barashe ibisasu mu Majyaruguru y’u Rwanda bakomeretsa abaturage benshi, ndetse indege yayo y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi, iheruka kuvogera ikirere cy’u Rwanda inshuro ebyiri, ndetse yigeze kugwa iminota mike i Rubavu.

U Rwanda rwashinje Congo umugambi wo kurugabaho ibitero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .