00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwashimye umusaruro w’ubufatanye n’u Bubiligi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 July 2022 saa 03:16
Yasuwe :

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Nsabimana Ernest, yashimye ubufatanye bw’u Bubiligi mu mishinga itandukanye mu gihugu n’ubushake bwo kubaka amateka mashya nyuma y’ibihe bikomeye byaranze umubano w’ibihugu byombi.

Kuri uyu wa Kane nibwo u Bubiligi bwizihije ku nshuro ya 191 umunsi mukuru uzwi nka ’National Day’, wibukwaho ubwo ku wa ku wa 21 Nyakanga 1831, Leopold I yarahiraga nk’Umwami wa mbere w’u Bubiligi.

Icyo gihe yemeye kuyobora iki gihugu mu buryo bugendera ku bwami, Itegeko nshinga n’Inteko ishinga amategeko, nyuma yo kwiyomora ku Buholandi.

Mu muhango wabereye mu rugo rwa Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen, yavuze ko umubano n’ubutwererane hagati y’ibihugu byimbi byakomeje gutezwa imbere.

Ni ibikorwa byashyizwe mu ngiro binyuze mu bikorwa bifatika, kimwe n’ingendo z’abayobozi ku mpande zombi.

Ambasaderi Versmessen yavuze ko u Bubiligi bwishimiye ko u Rwanda rwatorayijwe nk’icyicaro cy’Ikigo nyafurika gishinzwe ibijyanye n’imiti, African Medicines Agency.

Yanavuze ko iki gihugu cyishimiye gufatanya n’ibindi by’i Burayi mu guhugura Abanyarwanda mu myiteguro yo gukorera inkingo zitandukanye muri iki gihugu, guhera mu mwaka utaha.

Mu bindi bikorwa yavuze yishimira, harimo ko u Bubiligi bukomeje gukorana n’u Rwanda, aho burimo gutera inkunga imishiga ijyanye n’ingufu.

Mu bikorwa biteganywa mu gihe kiri imbere, harimo ingendo za Komisiyo ku hahise h’ubukoloni, zizaba muri Nzeri.

Yakomeje ati "Izina ry’iyi komisiyo ni Komisiyo yihariye ishinzwe gusuzuma mu buryo bwigenga ahahise h’u Bukoloni bw’u Bubiligi muri Congo, mu Rwanda no mu Burundi, ingaruka zabyo ndetse n’ibikwiye gukurikiraho mu buryo bukwiye [...} Ni amateka arimo amasomo menshi."

Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Dr Nsabimana Ernest, yavuze ko amateka y’ibihugu byombi yabayemo ibyiza n’ibibi, harimo nk’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko ubwo uwari Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Charles Michel yagiriraga uruzinduko mu Rwanda mu bikorwa byo Kwibuka, byabaye ikimenyetso gikomeye.

Yakomeje ati "Mu myaka ishize, abayobozi bacu bakomeje guhura mu buryo buhoraho, mu gukomeza ibiganiro ku bufatanye bw’ibihugu byombi. Kimwe mu biganiro biheruka ni icya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’Umwami Philippe, mu nama y’Ubumwe bwa Afurika n’Ubumwe bw’u Burayi, yabereye i Bruxelles muri Gashyantare 2022."

Ibyo biganiro ngo byagize uruhare mu kongerera imbaraga umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Dr Nsabimana yavuze ko muri gahunda y’imyaka itanu yo mu 2019-2024, u Bubiligi bitera u Rwanda inkunga mu nzego z’ingenzi zirimo ubuzima, ubuhinzi, guteza imbere imijyi, ibikorwa remezo n’ingengo y’imari.

Yakomeje ati "Mu bijyanye n’ubuzima, turashima inkunga y’u Bubiligi mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19, by’umwihariko ku nkunga y’imbangukiragutabara zingana na 20% by’iziri mu Rwanda zose, n’inkingo hafi 200,000 zafashije cyane mu guhangana n’iki kibazo."

Urwego rw’abikorera rwo mu Bubiligi narwo ngo rwatanze umusanzu, harimo nka robots zatanzwe Zorabots, zafashije mu gutanga ubutumwa bwo kwirinda COVID-19.

Minisitiri Dr Nsabimana yakomeje ati "Ibindi bikorwa by’ingezi byakomeje kubaho hagati y’ibhugu byombi. Mu bijyanye n’umuco, mu Ukwakira 2021, gushyikiriza u Rwanda indirimbo 4000 n’amajwi byafashwe mu gihe cy’ubukoloni ni ikimenyetso gikomeye n’agaciro k’inyongera mu mutungo wacu mu bijyanye n’umuco."

Yanashimye intambwe igenda iterwa mu gukurikirana abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko ari umurimo "ufasha mu kurwanya umuco wo kudahana."

Minisitiri Nsabimana yanashimye inkunga u Bubiligi bukomeza guha u Rwanda, by’umwihariko mu bikorwa remezo.

Mu mishinga iheruka harimo uwo kuvugurura sitasiyo zikwirakwiza amashanyarazi mu ntara y’Iburengerazuba bw’igihugu.

Minisitiri Dr Nsabimana na Ambasaderi Bert Versmessen basangira n'abitabiriye uyu mugoroba kuri uyu wa Mbere
Ni umuhango wabereye mu rugo rwa Ambasaderi w'u Bubiligi mu Rwanda
U Bubiligi bwizihije ku nshuro ya 191 ishingwa ry'ubu bwami

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .