U Rwanda rwashimiye umuryango Trócaire umaze gushora Miliyari 75 Frw mu gufasha abaturage

Yanditswe na Habimana James
Kuya 2 Ugushyingo 2019 saa 11:59
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB), rwashimiye Umuryango Trócaire ufasha mu gutera inkunga ibikorwa by’iterambere ry’abaturage, ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi wabaye inyuma ya leta, mu gihe hari indi miryango yo yahise igenda.

Mu 1994 Jenoside yakorewe Abatutsi igihagarikwa, nibwo Umuryango Trócaire watangiye gukorera mu Rwanda mu gihe igihugu cyari mu bibazo bikomeye ufasha abaturage.

Umuyobozi ushinzwe imitwe ya politike n’imiryango itari ya leta mu rwego rw’igihugu rw’imiyoborere, RGB, Kangwagye Justus, yashimye uyu muryango kuri uyu wa Gatanu ubwo wizihizaga imyaka 25 umaze ukorera mu Rwanda.

Kangwagye yagaragaje ko kumara imyaka 25 ukorera abanyarwanda ari ikintu gikomeye, kuko hari indi miryango yitwaga ko ije gufasha igihugu nyamara yamara igihe gito ikongera ikigendera.

Yagize ati “Mu byiza tumaze kugeraho kuva mu 1994 Trócaire nabo babigizemo uruhare, twibuke ko bamwe batashye, baraje barasahura barangije barataha kandi baravugaga ngo baje gufasha kandi bari baje guhaha gusa, aba bo bahageze babanje gutuza abantu nyuma bajya mu Majyambere, ni intambwe ishimishije bakoze mu gihugu.”

Dony Mazingaizo uyobora Trócaire mu Rwanda, yavuze ko bishimira byinshi bamaze kugeraho mu myaka 25 ishize, cyane ko uyu ari umuryango wihutiye gufasha mu buryo bukomeye mu guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Dutangira ibikorwa byacu byari mu 1994 muri Gikongoro, icyo gihe twavuze ko tugomba gushaka ubufasha mu guhangana n’iki kibazo cyari kiriho, twagiye twubaka inzu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi byari bikenewe, nyuma nibwo twabonye hari n’ibindi twakora harimo kwigisha ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda.”

Uyu muryango uvuga ko ibikorwa ukora ubwabyo byivugira kuko mu myaka 25 ishize, umaze gutanga amayero agera kuri miliyoni 75 ni ukuvuga amanyarwanda miliyari 75, washyize mu bikorwa bifasha abaturage.

Uyu muryango kandi wagaragaje ko hagati y’umwaka wa 2006 kugeza mu 2018, abanyarwanda barenga ibihumbi 700 bari bamaze guhabwamo ubufasha.

Mazingaizo yakomeje agira ati “Twagiye kandi dukorana na leta y’u Rwanda mu cyerekezo yari ifite cy’ubumwe n’ubwiyunge, twubatse inzu cyane cyane iz’abarokotse Jenoside, ibigo nderabuzima n’ibindi, hagati y’umwaka w’1994-1996 inzu zirenga 150 z’abarokotse Jenoside zarubatswe ariko ntabwo byari bihagije kuko twagiye tunashyiraho abaganga mu by’ihungabana ngo bafashe ababaga barahuye n’icyo kibazo.”

Yagaragaje ko ibi bibaha imbaraga zo gukomeza gukora kuko iyo urebye gahunda z’iterambere z’u Rwanda, ari uko abanyarwanda bakomeza kugira umuco wo kuzigama. Uyu muryango ukaba ushaka ko bakomeza kugera ku bantu benshi kandi hirya no hino mu gihugu.

Uyu muryango kandi wagiye ugira uruhare rukomeye mu gukorana n’imiryango y’amadini n’indi mu gukomeza kubanisha abanyarwanda barimo abarokotse Jenoside n’abayikoze.

Mazingaizo avuga ko “Ubumwe n’ubwiyunge ni ikintu gikomeye, abantu baravuga ubumwe n’ubwiyunge mu myaka 25 ishize nibyo hakozwe byinshi ariko abantu bagomba no kumenya ko igihugu cyabayemo amahano nk’aya, imyaka 25 ni mike bivuze ko hakenewe ko ibi bintu byongerwamo imbaraga dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu.”

Cormac Shine, umuyobozi wa kabiri ushinzwe politike n’ubucuruzi muri Ambasade ya Ireland, avuga ko uyu muryango wishimira ibyo umaze kugeraho mu myaka 25 ishize.

Yagize ati “Turashima ibimaze gukorwa na leta y’u Rwanda mu myaka 25 ishize, murabizi ko Jenoside yakorewe Abatutsi igihagarikwa natwe twahise tugera mu gihugu kandi wabonaga ko ibintu bimeze nabi, igishimishije ni uko imyaka 25 ishize hari ibyakozwe kandi byinshi.”

Saidati Mukantwari utuye mu Murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza, avuga ko afashijwe n’umuryango wa Caritas Gikongoro ukorana na Trócaire, ubu yabonye rondereza imufasha guteka.

Yagize ati “Mbere nakoreshaga amafaranga 1000 Frw akamara icyumweru kimwe gusa, ariko ubu nkoresha ayo mafaranga akamara ukwezi kose, ubu nkoresha urukwi rumwe nkahisha ibiryo by’umuryango .”

Mukantwari kandi yabonye ikigega cyo gufata amazi y’imvura, iyi ikaba ari gahunda yakozwe n’uyu muryango mu turere turindwi ukoreramo mu gihugu.

Trócaire yatangiye gukorera mu Rwanda kuva mu 1994. Kugeza ubu ukorera mu turere turindwi hagamijwe gufasha u Rwanda gushyira mu bikorwa intego zigamije iterambere.

Ukorera mu turere twa Nyaruguru, Nyamagabe, Nyagatare, Gakenke, Rulindo, Nyanza na Kirehe.

Abafatanyabikorwa batandukanye ba Trócaire baje kwifatanya nayo mu isabukuru
Abantu batandukanye batanze ibitekerezo ku byo uyu muryango umaze gukora mu Rwanda
Cormac Shine, umuyobozi wa kabiri ushinzwe politike n’ubucuruzi muri Ambasade ya Ireland hagati yavuze ko u Rwanda rwakoze ibikorwa bikomeye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Cormac Shine, umuyobozi wa kabiri ushinzwe politike n’ubucuruzi muri Ambasade ya Ireland wari muri uyu muhango
Dony Mazingaizo uyobora Trócaire mu Rwanda, yavuze ko bishimira byinshi bamaze kugeraho mu myaka 25 ishize
Itorero Mashirika ribicishije mu mukino ryagaragaje uko uyu muryango wagiye ufasha abanyarwanda mu kwivana mu bukene
Umushumba wa Diyosezi ya Butare akaba na Perezida w’inama y’Abepisokopi Gatolika mu Rwanda, Musenyeri Rukamba Philippe nawe yitabiriye iki gikorwa cyo kwizihiza imyaka 25 uyu muryango umaze mu Rwanda
Umuyobozi ushinzwe imitwe ya politike n’imiryango itari ya leta muri RGB, Kangwagye Justus yavuze ko uyu muryango utandukanye n'indi miryango yaje igahita isubirayo
Uyu muryango kandi ufasha ibigo bitandukanye kwiteza imbere
Uyu muryango umaze gutanga arenga miliyari 75 mu gufasha abaturage aba ni abo uyu muryango ufasha

Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza