Minisitiri Nduhungirehe yabashimiye uruhare rukomeye bagize mu guteza imbere umubano w’ibihugu byabo n’u Rwanda mu bihe bari bamaze muri izo nshingano.
Minisitiri Nduhungirehe yashimye ibikorwa bya Ambasade y’u Bushinwa by’umwihariko Amb. Wang mu guteza imbere umubano w’ibihugu byombi, ndetse anamwifuriza amahirwe mu bindi azerekezamo.
Amb. Wang yashimiye Minisitiri Nduhungirehe kuba yaramufashije cyane mu rugendo rw’akazi, avuga ko ubufatanye hagati y’u Bushinwa n’u Rwanda mu nzego zitandukanye bwatanze umusaruro ukomeye.
Amb. Wang yagize ati “ Nagize amahirwe yo gushimangira umubano w’ibihugu byombi, utanga umusasuro mwiza wavuye mu bufatanye hagati y’ibihugu byombi.”
Yasezeranyije kandi kuzakomeza kugira uruhare mu kuzamura umubano w’u Bushinwa n’u Rwanda mu bikorwa biri imbere.
Uyu mwaka ni uwa 54 u Rwanda n’u Bushinwa byinjiye mu mubano ushingiye ku bufatanye, ubwubahane no gushyigikirana, washibutsemo iterambere ku babituye.
Ni umubano umaze kubyara inyungu zitandukanye, urugero ni nko mu mpera za 2019, Covid-19 itaratangira, aho abanyeshuri b’Abanyarwanda bagera ku 1600 bigaga muri iki gihugu. Kuva mu 1976, u Bushinwa bwatangaga buruse ku Banyarwanda, ndetse mu myaka ishize, abagera ku 100 babyungukiyemo.
Ni mu gihe abarimu b’Abanyarwanda batumirwa mu Bushinwa ngo bajye kwigisha Ikinyarwanda. Urugero rwa hafi ni Kaminuza ya Beijing Foreign Studies University yatangije porogaramu yo kwigisha isomo ry’Ikinyarwanda ku banyeshuri bayigamo.
Mu buvuzi na ho u Bushinwa bufitemo ukuboko aho nibura kuva mu 1982, u Bushinwa bwohereje mu Rwanda abaganga 258 bahageze mu matsinda 21, bavura abaturage ibihumbi 700 birenga abarenga ibihumbi 37 babazwe.
Rimwe mu ishoramari rishya Abashinwa bafite mu Rwanda ni Uruganda rwa Anjia Prefabricated Construction Rwanda Company Ltd rukorera sima mu Karere ka Muhanga. Rukoresha abakozi barenga 7000 muri icyo gihugu, rukaba ari urwa 23 mu nganda nini kandi zikomeye ku Isi ndetse mu Bushinwa ni urwa cyenda.
Ni mu gihe umubano w’u Rwanda na Angola na wo umaze guhama, aho nko mu 2022 Guverinoma y’u Rwanda n’iya Angola byatangiye gushyira mu bikorwa amasezerano yo guca burundu gusoresha kabiri ku byerekeye imisoro ku musaruro, ibihugu byombi byari biherutse gushyiraho umukono.
Angola kandi imaze igihe ari umuhuza w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku bibazo byo mu Burasirazuba bw’iki gihugu kiyobowe na Félix Tshisekedi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!