U Rwanda rwasabye umugati baruha ibuye- Dr Murigande avuga ku ishingwa rya ICTR

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 6 Mata 2019 saa 12:20
Yasuwe :
0 0

Mu mwaka wa 2015 urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania, rwasoje imirimo yarwo nyuma y’imyaka 21 rwari rumaze rushinzwe.

Urwo rukiko rwashoje imirimo rukoreye inyandiko z’ibirego abantu 93. Muri bo 61 bakatiwe ibihano biri hagati y’imyaka itandatu no gufungwa burundu, 14 bahanagurwaho ibyaha. Hari imanza enye zimuriwe mu nkiko z’ibihugu, ebyiri mu Bufaransa n’ebyiri mu Rwanda.

Nubwo rwasoje imirimo yarwo, ntabwo ibyo rwakoze byakunze kuvugwaho rumwe dore ko bamwe bavuga ko rwakoze akazi gato ugereranyije n’amafaranga rwakoresheje angana na miliyari 2.3 z’amadolari ndetse n’igihe rwamaze.

Urwo rukiko rwasimbuwe n’urugereko rushinzwe gukurikirana amadosiye yasizwe ruzwi nka MICT (Mechanism for International Criminal Tribunal), rwahise ruhabwa umucamanza Theodor Meron ngo aruyobore.

Meron wacyuye igihe mu ntangiriro z’uyu mwaka, yakunze kwamaganwa n’u Rwanda kubera kurekura abahamijwe ibyaha bitarangiye no kubagabanyiriza ibihano.

Mu nama mpuzamahanga yiga kuri Jenoside yasojwe i Kigali kuri uyu wa Gatanu, IGIHE yaganiriye na Dr Charles Murigande , umwe mu bari bagize itsinda rya Guverinoma y’u Rwanda guhera mu 1994 ryagiye gusaba no kwiga ku ishingwa ry’urukiko Mpanabyaha rwagombaga gucira imanza abakoze Jenoside.

Muri iki kiganiro, Murigande yavuze ko urwo rukiko rutigeze rukora mu nyungu z’u Rwanda kandi ngo babimenyeshejwe rutaratangira.

Ikiganiro kirambuye na Dr Murigande:

IGIHE: Ninde wasabye ko urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rujyaho?

Murigande: Mu 1994 Akanama gashinzwe umutekano muri Loni kohereje René Degni Ségui kuza kureba ibiri kuba mu Rwanda, atanga raporo ivuga ko ibyabaye ari Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyo raporo yemezaga ibyo twe twari tumaze igihe tuvuga kandi birumvikana abapfaga ni abacu n’uburyo bapfaga twari tubizi.

Guverinoma y’u Rwanda nshya muri Nyakanga 1994 yandikiye akanama gashinzwe umutekano muri Loni isaba ko hajyaho urukiko rwo gucira imanza abakoze Jenoside kuko amategeko mpuzamahanga avuga ko umuryango mpuzamahanga ushinzwe kuburizamo Jenoside, iyo unaniwe guhagarika ugomba gukora ibishoboka byose igahanwa.

IGIHE: Ko mwabisabye hakiri kare byatewe n’iki ngo rutangire mu 1999?

Murigande: Akanama gashinzwe umutekano katangiye kuganira ku byerekeye gushyiraho urukiko mpuzamahnga rwo kuzahana abakoze Jenoside. Ibiganiro byatangiye muri Nzeri irangira, bimara iminsi nka 40 umwanzuro w’akanama 955 wemezwa mu Ugushyingo 1994.

Mu biganiro twagiranaga n’ibihugu byinshi, twageragezaga kubumvisha ko bakwiye gushyiraho urukiko mpuzamahanga ariko twagiranye ibibazo nabo cyane. Hari ibibazo tutabashije kumvikanaho nk’icyicaro cy’urukiko.

Twavugaga ko kiba mu Rwanda, dusobanura ko abapfuye ari abanyarwanda ndetse n’abakoze Jenoside ari abanyarwanda, ko abakwiriye kubona ubutabera bukorwa ari abanyarwanda, baranga.

Baravugaga ngo mu Rwanda abantu barababaye cyane, ngo ntabwo urukiko rwakora neza ngo n’abatangabuhamya ntabwo bashobora kuza batishisha, baratunanira.

Ikindi twananiranyweho ni aho bazafungira abazaba baciriwe imanza. Umushinga wavugaga ko bashoboa gufungirwa mu bihugu byose bibishaka harimo n’u Bufaransa, u Bubiligi na RDC, ibihugu byari byarafashije Leta yakoze Jenoside. Tukavuga duti ‘ntibishoboka’.

Twarasabye duti ‘mwabazanye tukabafungira iwacu tukamenya ko banafunze, nibaba bari muri Mali tuzabwirwa n’iki ko bafunzwe? Icyo baratunanira ndetse banashyiramo ingingo ivuga ko nibitwara neza bashobora gufungurwa igifungo kitarangiye. Natwe turabyanga duti ‘muri gereza babura kwitwara neza bate, ko batazaba bafite abatutsi bica, muzabwirwa n’iki ko bitwaye neza? Nta mpamvu yo kutarangiza igihano.’

Baje kugera aho baravuga ngo bazajya babaza Guverinoma y’u Rwanda mbere yo kubafungura.Turabyanga tubabwira ko nubwo babishyizemo tutabyemeye.

IGIHE: Ariko bisa nk’aho hari ikindi cyari cyihishe inyuma y’uko kwanga ibyo mwasabaga?

Murigande: Urukiko bashakaga gushyiraho batubwiraga ngo ntabwo ari mwe turushyiriraho, turarushyiriraho isura yacu, ntimwirebe cyane twe turashyiraho ibyo abadukurikira bazishimira. Turakora ibyo bita igerageza mu mategeko, turi gushyiraho urukiko rusa n’urwa Yugoslavia nitumara kugira amagerageza abiri bizadufasha gushyiraho urukiko mpanabyaha mpuzamahanga. Bati ‘turumva ari twe tubyikorera kurusha uko tubikorera abanyarwanda’.

Twashakaga ko habamo n’igihano cy’urupfu baragihakana. Nk’u Bufaransa, u Bwongereza baravuga bati ‘ntitugira igihano cy’urupfu mu mategeko yacu, ntidushobora gutora umwanzuro ushyiraho igihano cy’urupfu ahandi.’ Amerika yo yavugagaga ko ntacyo bitwaye.

IGIHE: Mumaze kunanizwa mwakoze iki?

Murigande: Twarananiranywe tugera aho tuvuga duti bibaye nk’ibyo muri Bibiliya aho umwana ashobora gusaba isamaki bakamuha inzoka cyangwa ugasaba umugati bakaguha ibuye. Twaravuze duti ntabwo turi bubyakire. Ntabwo dutora umwanzuro ushyiraho urukiko nubwo ari twe twarusabye.

Byatumye barakara cyane baravuga bati ‘ko bigiye kuba agahomamunwa! Abantu bakorewe Jenoside bagiye kwanga urukiko tubashyiriraho, abantu bazabibona bate?’ Bagerageza gukoresha igitutu cyinshi ariko Guverinoma y’u Rwanda icyo yiyemeje iyo yumva ari ukuri igihagararaho n’iyo mwaba muri ibihangange.

IGIHE: Ni ukuvuga ko ibyo urwo rukiko rwakoze n’ibyo umucamanza Meron amaze iminsi akora bitabatunguye?

Murigande: Njye ntabwo byantunguye kuko n’ubundi twari twabivuze ngo niba habayeho ingingo ishobora gutuma abantu bakoze Jenoside bafungurwa Guverinoma y’u Rwanda itabyemeye, nta kizabuza ko hazaboneka umuntu utemera Jenoside yabaye mu Rwanda cyangwa abantu baba barya na ruswa bakabafungura cyangwa bakaba ari inshuti z’abo bantu bakoze Jenoside. Inkeke twari dufite nizo ziri kugaragara uyu munsi, nta cyantunguye.

Urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwasoje imirimo rutabashije guta muri yombi bamwe mu bakekwaho kuba ba ruharwa n’abacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi barimo umucuruzi Felisiyani Kabuga, Major Protais Mpiranya wayoboraga umutwe warindaga umukuru w’igihugu, na Agustini Bizimana wari Ministiri w’ingabo.

Dr Charles Murigande atanga igitekerezo mu nama mpuzamahanga ivuga kuri Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza