U Rwanda rwasabye Uganda kurekura n’abandi Banyarwanda bafunzwe

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 8 Mutarama 2020 saa 09:23
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda yakiriye neza icyemezo cy’Urukiko rwa Gisirikare muri Uganda cyo kurekura Abanyarwanda barindwi bari bamaze igihe bafunzwe, ivuga ko ari intambwe nziza ariko isaba ko n’abandi bose bafungiye muri iki gihugu cy’igituranyi barekurwa.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo Urukiko rwa Gisirikare rwa Makindye rwarekuye abanyarwanda barindwi bari bakurikiranyweho ibyaha birimo ubutasi no gutunga intwaro.

Umucamanza w’Urukiko rwa Gisirikare rwa Makindye, Lt Gen. Andrew Gutti, yavuze ko abaregwa bose barekuwe kuko “ubushinjacyaha bwashyinguye dosiye z’ibirego byabo.”

Mu Banyarwanda barekuwe harimo Bahati Mugenga, Emmanuel Rwamucyo, Augustine Rutisiri, Etienne Nsanzabahizi, Charles Byaruhanga, Claude Iyakaleme na Rutagungira René wabaye Umunyarwanda wa mbere washimuswe n’inzego z’umutekano za Uganda akuwe mu kabari ku wa 7 Kanama 2017.

Aba bagabo bose basanzwe ari abasivili ariko bari bamaze imyaka irenga itatu bafungiye muri gereza za gisirikare.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Olivier Nduhungirehe, yabwiye itangazamakuru ko ibyo kurekurwa kw’aba banyarwanda nabo babisomye mu itangazamakuru.

Nduhungirehe yavuze ko Uganda ikwiye gutera intambwe ikarekura abanyarwanda bose igifunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ati “ Iyi ni intambwe ya mbere ariko dushaka iyisumbuyeho kuko hari amagana y’abanyarwanda bafungiye muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuva mu myaka itatu ishize. Turashaka ko bose barekurwa.”

Mu banyarwanda barekuwe bose bagiye bafatwa mu buryo bumwe bashimuswe, Rutagungira René, yafatiwe mu kabari; Rwamucyo na Rutayisire batawe muri yombi kuwa 26 Gicurasi 2018, i Mbarara mu Burengerazuba bwa Uganda, bashinjwa gutunga imbunda no kuba intasi z’u Rwanda muri icyo gihugu.

Irekurwa ry’aba Banyarwanda rije nyuma y’iminsi mike Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yohereje intumwa mu Rwanda, yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame, aho Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byavuze ko bitanga icyizere.

Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter mbere y’uko twinjira mu mwaka mushya wa 2020, Museveni yavuze ko yakiriye intumwa ye Ambasaderi Adonia Ayebare wari uherutse mu Rwanda afite ubutumwa bugenewe Perezida Kagame ku mubano w’ibihugu byombi.

Museveni yavuze ko Ayebare na Perezida Kagame bagiranye ibiganiro byiza ndetse ko mu gihe cya vuba, hagiye gufatwa imyanzuro ishyira iherezo ku bwumvikane buke bumaze igihe kinini mu mubano w’ibihugu byombi.

Ati “Vuba aha, impande zombi zigiye gufata imyanzuro ihamye mu guhosha umwuba mubi. Ndabizeza ko Uganda izakora ibyo isabwa mu gushyira mu buryo umubano mwiza w’ibihugu byombi. Ndashimira Perezida Kagame, abavandimwe bacu b’abanyarwanda n’abaturage ba Uganda.”

Kugeza ubu u Rwanda ruvuga ko hari abanyarwanda basaga 900 bari muri gereza no mu nzu z’ibanga z’inzego z’umutekano za Uganda, aho bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .