U Rwanda rwasabye ubufatanye mu kurangiza ikibazo cy’umutekano muke muri Sahel

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 13 Kamena 2020 saa 12:55
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta, yavuze ko hakenewe ubufatanye mu kurushaho gushakira umutekano urambye agace ka Sahel, nubwo hari intambwe ishimishije ikomeje guterwa muri urwo rugendo.

Minisitiri Biruta yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu mu nama yaganiraga ku mutekano mu gace ka Sahel, yabereye mu buryo bw’ikoranabuhanga, yitabiriwe n’ibihugu bitanu bihurira mu cyitwa 5G Sahel (Burkina Faso, Chad, Mali, Mauritania, na Niger), Guverinoma y’u Bufaransa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU.

Kuva mu 2014 ibyo bihugu byashyizeho umutwe w’ingabo zihuriweho ugamije kugarura umutekano mu Karere ka Sahel, ariko kugeza n’ubu ibibazo by’umutekano muke biracyazonga aka karere.

Mu biganiro u Rwanda rwari rwatumiwemo, Minisitiri Biruta yashimangiye ko rwakomeje gutanga umusanzu mu gushakira amahoro ako gace haba mu bijyanye n’amikoro ndetse na dipolomasi.

Mu 2018 rwatanze miliyoni imwe y’amadolari, ni ukuvuga miliyoni zirenga 900 Frw yo gushyigikira umutwe w’ingabo zihuriweho muri G5 Sahel.

Minisitiri Biruta yavuze ko mu gihe Sahel ikomeje guhura n’ingorane mu by’umutekano, hakiyongeraho iz’ubuzima kubera icyorezo cya COVID-19, ari ngombwa ho hongerwa imbaraga mu kwirinda ko habaho ibibazo ndengakamere, ibintu byahitana ubuzima bw’abaturage benshi.

Yavuze ko hari gahunda nyinshi zigamije gukemura ibibazo by’umutekano muke muri Sahel haba ku rwego rw’Umuryango w’Abibumbye, EU n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, ariko ngo ntabwo izo nzego zose zirabasha gukorera hamwe.

Yakomeje ati "Ubufatanye bwose mpuzamahanga kuri Sahel muri uru rwego bukeneye kongerera imbaraga inzego za gisirikare no mu bijyanye n’amikoro bisanzwe bihari mu kurwanya iterabwoba, hatabayeho gukoresha imbaraga zacu mu bintu bisa cyangwa gutagaguza ubushobozi."

"Mu minsi mike ishize twabonye umusaruro utanga icyizere mu kurwanya imitwe y’iterabwoba muri kariya gace no ku mugabane wose."

Yavuze ko ishyirwaho ry’icyicaro gihuza ibikorwa muri urwo rugamba, i Niamey muri Niger, rizongerera imbaraga ubufatanye no guhuza ibikorwa hagati y’inzego za gisirikare zirimo kugira uruhare mu kugarura amahoro n’ituze muri aka karere.

Yakomeje ati "Ariko nanone, haracyakenewe uburyo burambye kandi bw’igihe kirekire bwo gutera inkunga ibi bikorwa kugira ngo bibashe kurangiza ikibazo cy’umutekano muke muri Sahel. Inkunga mu bijyanye n’amikoro kuri G5 Sahel ni ingenzi cyane kugira ngo ingabo zibashe kongererwa ubushobozi."

U Bufaransa buheruka gutangaza ko bwishe Abdelmalek Droukdel wari umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa al-Qaeda mu majyaruguru ya Afurika, aho yaguye mu gitero cyagabwe muri Mali. Minisitiri w’Ingabo z’u Bufaransa Florence Parly, yatangaje ko Droukdel hamwe n’abantu be ba hafi biciwe mu majyaruguru y’icyo gihugu ku wa Gatatu w’icyumweru gishize.

Ingabo z’u Bufaransa kandi ngo zafashe umuyobozi mukuru mu mutwe wa Islamic State muri Mali, mu gikorwa cyabaye muri Gicurasi. Ni ibikorwa ngo byashegeshe cyane iyo mitwe yitwaje intwaro.

Droukdel yari ashinzwe ibikorwa bya al-Qaeda mu majyaruguru ya Afurika (Al-Qaeda in the Islamic Maghreb, AQIM), akanayobora ibikorwa byayo muri Sahel aho bakoraga mu izina rya Jamaat Nusrat al-Islam wal-Muslimin (JNIM).

Naho umuyobozi muri Islamic State wafashwe, Mohamed Mrabat, yari umurwanyi n’umuyobozi ukomeye muri uwo mutwe.

Minisitiri Biruta mu nama yigaga ku mutekano muri Sahel
Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi batandukanye muri Afurika no hanze yayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .