00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwasabye Loni gufasha mu gukemura ibibazo by’umutekano muke muri RDC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Mutarama 2023 saa 10:14
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Gatete Claver, yasabye akanama gashinzwe umutekano gufasha akarere gukemura ibibazo by’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hitawe ku mpamvu muzi zabyo.

Yabigarutseho mu biganiro byabaye kuri uyu wa Kane ku nsanganyamatsiko yo kubaka amahoro arambye, ibiyahungabanya n’umuti wabyo.

Ambasaderi Gatete yavuze ko amahoro arambye adashobora kugerwaho mu gihe hadakemuwe ibibazo bitera amakimbirane n’intambara birimo ubukene, ihezwa n’ibindi.

Yavuze ko u Rwanda rwemera ko amahoro ari igishoro cy’igihe kirekire bityo ko
ruzakomeza gutanga umusanzu warwo mu bikorwa byo kuyubaka binyuze mu bufatanye bw’ibihugu n’ubwo ku rwego rw’Umuryango w’Abibumbye.

Ku rwego rw’akarere, guharanira amahoro ni ibyifuzo by’ibihugu byose harimo n’u Rwanda ari na yo mpamvu ruhangayikishijwe n’uko umutekano uruhasho kuba mubi muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo muri muri RDC, nk’uko yakomeje abisobanura.

Yagarutse ku bugizi bwa nabi bwa hato na hato, ubwicanyi n’ibikorwa bya Jenoside mu Burasirazuba bwa RDC by’umwihariko ibikorerwa Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, "byatewe n’intege nke z’ubutegetsi mu kubungabunga umutekano n’ituze by’abaturage babwo kandi bikaba bigira ingaruka ku bihugu bituranyi."

Itoteza, ivangura n’umutekano muke ngo byatumye Abanye-Congo benshi bahungira mu Rwanda abandi mu bihugu bituranyi birimo u Burundi, Uganda, Kenya na Tanzania.

Kugira ngo ibibazo by’ubuhunzi bikemuke burundu, impamvu zabwo zigomba gushakirwa ibisubizo mu maguru mashya.

Yavuze ko RDC icumbikiye imitwe yitwaje intwaro igera ku 140 irimo na FDLR, umutwe ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. ufite ijambo rikomeye mu buyobozi bwo mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Ingaruka ni uko FDLR n’indi mitwe bifatanya bidahungabanya umutekano wa Congo gusa ahubwo n’uw’u Rwanda, bitewe n’uko ibyo bikorerwa mu marembo yarwo.

Amb. Gatete yakomeje agira ati "Ni muri urwo rwego Akanama ka Loni gashinzwe umutekano kagomba gufasha akarere mu kugarura amahoro arambye muri RDC binyuze mu gukemura ibibazo bihereye mu mizi. Akanama Gashinzwe Umutekano muri Loni kagomba guhagarika kugaragaza ibimenyetso by’umutekano muke muri RDC kirengagije impamvu muzi zawo."

Uyu mudipolomate yavuze ko ibyo kuyobya uburari no kwitana ba mwana bisa n’ibikingira ikibaba inzego za leta, zakagombye kugira icyo zikora.

Yavuze ko mu byo u Rwanda rwemera harimo ko kubaka amahoro ari byo byoroshye kurusha gukemura amakimbirane, kandi ko bigomba kugirwamo uruhare n’abagize sosiyete mu nguni zose z’ubuzima kugeza ku baturage rubanda rugufi.

Bitabaye ibyo, ngo amahoro arambye ntiyagerwaho haba mu gihugu imbere, mu karere no ku rwego mpuzamahanga nk’uko biteganywa mu ntego ya 16 y’icyerezo 2030, iganisha ku kubaka sosiyete zitekanye, zubakiye ku butabera kandi zidaheza.

Amb. Gatete yasabye Loni gufasha Akarere gukemura ibibazo by’umutekano muke muri RDC ihereye mu mizi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .