U Rwanda rwasabye ishyirwaho rya gahunda zatuma impunzi rucumbikiye zitahuka

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 20 Kamena 2020 saa 12:19
Yasuwe :
0 0

Minisitiri Ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Kayisire Marie Solange, yashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza kwita ku mpunzi, ariko asaba ko hongerwa imbaraga mu gushakisha amahoro, kuko nta heza ku muntu nk’iwabo.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatandatu, mu gihe u Rwanda rwifatanya n’ibindi bihugu ku Munsi Mpuzamahanga w’Impunzi, wahawe insanganyamatsiko igira iti "Buri wese afite uruhare mu kuzana impinduka. Buri gikorwa ni ingenzi"

Minisitiri Kayisire yavuze ko u Rwanda rukomeye ku nshingano mpuzamahanga zijyanye no kwakira no kurinda impunzi, aho magingo aya rucumbikiye impunzi zikabakaba 149,000 zikomoka mu bihugu bitandukanye, harimo n’izakuwe muri Libya zigatuzwa mu Rwanda by’agateganyo nyuma y’amasezerano yasinywe hagati ya Leta y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe na UNHCR.

Yavuze ko muri gahunda y’Isi yo gushyira hamwe imbaraga ibihugu bigasangira inshingano zo kwita ku mpunzi, u Rwanda rwashyize ingufu mu gushyira impunzi muri gahunda za Leta zitandukanye zirimo nk’ubwisungane mu kwivuza n’izindi.

Impunzi kandi zahawe amahirwe yo kuba mu bikorwa by’iterambere bizifasha mu rugendo rwo kwigira.

Umunsi Mpuzamahanga w’Impunzi muri uyu mwaka, wizihijwe igihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19, aho guverinoma ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, yashyizeho ingamba zifasha impunzi kwirinda no gukomeza guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo.

Yakomeje ati “Ibikorwa byo gukomeza gufasha impunzi no gushakira hamwe ibisubizo birambye ni ingenzi, gusa na none, nta heza haruta iwabo w’umuntu. Guverinoma y’u Rwanda irashima intambwe imaze guterwa mu kugarura amahoro n’umutekano mu Karere ndetse irakangurira abo bireba bose gushyiraho uburyo na gahunda zihamye zituma impunzi zitahuka zigasubira iwabo ku bushake, mu mahoro n’umudendezo.”

“Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bazakomeza ibikorwa byo kurinda no gufasha impunzi kuzamura imibereho myiza binyuze mu kubona serivisi z’ibanze nk’uburezi, ubuvuzi, guhabwa ibyangombwa, akazi no kwisanga mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.”

Komiseri w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe Impunzi, Filippo Grandi, yavuze ko muri iki gihe umubare w’impunzi wazamutse, zikaba zinibasiwe cyane n’icyorezo cya COVID-19 n’ubukene.

Nubwo abantu batandukanye bakomeje kwita ku mpunzi, nazo ngo zikomeje kugira umusanzu zitanga mu buryo butandukanye, mu bikorwa binyuranye bigamije kurwanya Coronavirus mu bihugu byazakiriye nko kuboha udupfukamunwa, kubaka ahavurirwa abantu, gukora amasabune n’ibindi.

Mu mpunzi u Rwanda rucumbikiye harimo iz’abanye-Congo basaga 74,000, Abarundi bahageze kuva mu 2015 n’izindi mpunzi zo mu bihugu bya Afghanistan, Angola, Centrafrique, Chad, Eritrea, Ethiopia, Guinea, Haiti, Kenya, Somalia, Sudani y’Epfo, Tanzania na Uganda.

Inkambi ya Mahama icumbikiwemo impunzi z'Abarundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .