U Rwanda rwasabye abaturage barwo kwitwararika kubera virusi ikomeje kwibasira benshi muri Aziya

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 21 Mutarama 2020 saa 05:08
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima yasabye abaturarwanda bose, cyane cyane abakora ingendo zijya mu mahanga gufata ingamba zo kwirinda icyorezo cya Novel Coronavirus cyagaragaye mu bihugu bitandukanye bya Aziya nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS.

Mu itangazo ryashyizwe hagaragara kuri uyu wa Kabiri, Minisante yasabye abakora ingendo mu mahanga gufata ingamba zikomeye zo kwirinda icyorezo cya Novel Coronavirus cyagaragaye mu Bushinwa, Thailande, u Buyapani na Korea y’Epfo.

Yakomeje iti “Kuri ubu abantu bagera kuri 205 bamaze kwandura iyi ndwara, harimo batatu bamaze kwitaba Imana. Abo bantu bamaze kwitaba Imana bose ni abo mu gace ka Wuhan gaherereye mu Bushinwa. U Rwanda rurakorana ku buryo bwa hafi na OMS mu gukaza ingamba harimo ibikorwa bigamije kwirinda, gukomeza igenzura no kuba twahangana n’icyo cyorezo.”

Ibimenyetso by’indwara ya Coronavirus birimo kugira umuriro, gukorora no guhumeka nabi. Abenshi mu bagaragayeho iyi ndwara ni abagiye mu isoko barangurizamo amafi n’amatungo muri Wuhan mu ntara ya Hubei mu Bushinwa.

Iryo soko ryatewe imiti yica udukoko ndetse rihita rifungwa guhera ku itariki ya 1 Mutarama 2020. Kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Mutarama 2020 nibwo Leta y’u Bushinwa yemeje ko abantu bashobora kwanduzanya hagati yabo.

Itangazo rikomeza riti “Minisiteri y’Ubuzima iragira inama abagenzi bajya mu bihugu twavuze haruguru gufata ingamba zikurikira mu rwego rwo kwirinda iyo ndwara; Kwirinda kwegera amatungo (yaba amazima cyangwa ayapfuye), amasoko y’amatungo no kwegera ibiyakomokaho (nk’inyama zidatetse); Kwirinda kwegera umuntu warwaye Coronavirus.”

Ikomeza ikangurira abantu gukaraba intoki bakoresheje amazi meza n’isabuni, utabibonye agakoresha umuti wica udukoko wabugenewe.

Minisante yakomeje ivuga ko "Kuko hari urujya n’uruza rw’ingendo z’ indege hagati y’u Rwanda n’ibihugu byinshi harimo n’ibyamaze gufatwa, hashobora kuba ibyago byo kuba iyo virusi yagera mu Rwanda."

Yasabye abaheruka gukorera urugendo mu bihugu bivugwamo iyo ndwara bakumva barwaye, kwihutira kujya kwa muganga kandi bakamenyesha abaganga urugendo baherutsemo n’ibimenyetso by’indwara bafite.

Basabwa kandi kwirinda gukora ingendo igihe barwaye, no kwipfuka ku munwa no ku mazuru bakoresheje agatambaro igihe bakorora cyangwa bitsamura.

Coronavirus ni iki?

Coronavirus ni umuryango mugari wa za virusi zitera indwara zitandukanye harimo ibicurane bisanzwe n’ibicurane bikomeye bita “Acute Respiratory Syndrome (SARS-CoV) n’ibyo bita “Middle East Respiratory Syndrome (MERS-CoV)”.

Ibimenyetso by’iyo ndwara bigaragarira mu buhumekero, kugira umuriro, kuzana ibimwira, gukorora no guhumeka nabi. Rimwe na rimwe hari ubwo bikomera umuntu akarwara umusonga, impyiko ndetse bikaba byanamuviramo urupfu.

Iyo ndwara yandura ite?

Umuntu yanduzwa Coronavirus n’uwayanduye. Yandurira mu mwuka wahumetswe n’uwakoroye ayanduye. Yandura iyo umuntu akoze ku wayanduye cyangwa amusuhuje; iyo umuntu akoze ku kintu cyangwa ahantu hari iyo virusi noneho agakora ku munwa, ku izuru cyangwa ku maso mbere yo gukaraba intoki ndetse rimwe na rimwe ishobora kwandurira mu mwanda wo mu musarani.

Nta muti wihariye uvura iyo ndwara. Igishoboka kugeza ubu kuyivura batanga imiti ifasha mu guhangana n’ibimenyetso byayo.

Iyi virusi yafashwe nk’ikibazo kubera ko iki cyorezo kimaze kugaragara mu Bushinwa, Thailand, u Buyapani, na Korea y’Epfo, kandi kuri ubu hakaba abantu bagera kuri 205 bamaze kuyandura.

Ibizamini bya laboratwari byagaragaje ko iki cyorezo giterwa na koronavirusi nshya kandi byemejwe ko abantu bashobora kuyanduzanya.

Coronavirus nshya ihangayikishije bikomeye ibihugu bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza