00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwanyomoje iby’uko Abanyarwanda batemerewe kujya i Dubai

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 26 Ukwakira 2022 saa 07:57
Yasuwe :

Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunzwe Ubumwe z’Abarabu yanyomoje amakuru amaze iminsi acicikana y’uko Abanyarwanda bafite visa bakumiriwe kujya muri icyo gihugu.

Ni amakuru yatangiye gucicikana ku bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga mu Cyumweru gishize, aho havugwaga urutonde rw’ibihugu byo muri Afurika birimo n’u Rwanda byakumiriwe kujya i Dubai muri UAE.

Mu itangazo ryo kuri uyu wa 26 Ukwakira 2022, Ambasade y’u Rwanda muri UAE yavuze ko ayo makuru ari ibihuha yibutsa ko umubano w’impande zombi uhagaze neza kandi Abanyarwanda bahawe ikaze muri icyo gihugu.

Ku rundi ruhande ariko, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ziherutse gukora amavugurura mu bijyanye no gusaba visa ndetse no kujya muri icyo gihugu muri rusange.

Rikomeza rigira riti “Binyuze muri ayo mavugurura, nk’abandi baturage bo mu bindi bihugu, Abanyarwanda basaba visa yo gusura UAE basabwa kubahiriza amabwiriza.”

Muri ayo mabwiriza harimo kugaragaza ko wamaze kumvikana no kubona hoteli uzacumbikamo mu gihe uzamara muri icyo gihugu, kwerekana ko ufite tike y’indege yo kugenda no gusubira iwanyu.

Mu gihe kandi umuntu ugiye i Dubai azacumbika mu rugo rw’umuntu, asabwa kwerekana ibaruwa imutumira yahawe n’uwo muntu uzamucumbikira, agashyiraho imyirondoro y’uwo muntu ndetse n’ibimuranga birimo nimero y’indangamuntu na telefone.

U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu bifitanye umubano wihariye. Iki gihugu cyafunguye Ambasade i Kigali ku wa 8 Werurwe 2018.

Ibihugu byombi kandi bikorana mu ishoramari n’ubukerarugendo.

Abanyarwanda bemerewe gukomeza kujya i Dubai, gusa hari amabwiriza yashyizweho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .