00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasade y’u Rwanda muri Amerika yanyomoje abavuze ko Perezida Kagame atatumiwe muri ’USA National Prayer Breakfast’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 February 2025 saa 08:49
Yasuwe :

Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanyomoje abaherutse gutangaza ko Perezida Paul Kagame atatumiwe mu masengesho yo gusengera icyo gihugu aherutse kubera i Washington DC.

Ku wa 6 Gashyantare 2025 nibwo muri Amerika habaye amasengesho ngarukamwaka yo gusengera iki gihugu n’Isi muri rusange azwi nka ‘USA National Prayer Breakfast’. Yitabiriwe n’abarimo Perezida Donald Trump.

Umwe mu bashyitsi bagaragaye muri aya masengesho ni Madamu Jeannette Kagame wanahawe n’umwanya wo gusengera iki gihugu n’Isi muri rusange.

Nyuma y’aya masengesho ikigo ‘Von Batten-Montague-York, L.C’ cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gitanga ubujyanama mu bijyanye n’amategeko na politike, cyatangaje ko Perezida Paul Kagame yari yatumiwe muri aya masengesho, ariko ubutumire bwe buza gukurwaho nyuma.

Iki kigo cyavuze ko ubutumire Perezida Kagame yari yahawe bwakuweho “kubera ibikorwa bye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Ibyatangajwe n’iki kigo byahise byamaganirwa kure na Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko ari ikinyoma.

Mu butumwa iyi Ambasade yashyize hanze, yavuze ko “Iki ni ikinyoma cyambaye ubusa. Umwaka ushize Perezida Kagame niwe wavuze ijambo ry’ibanze (muri aya masengesho). Abavuga ijambo ry’ibanze bahinduka buri mwaka, uyu mwaka havuze undi muntu. Umugore wa Perezida w’u Rwanda yatumiwe kugira ngo avuge isengesho muri uyu muhango. Kuvuga ko Perezida atatumiwe nta gaciro bifite.”

Ku wa 1 Gashyantare 2024, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye amasengesho nk’aya, ndetse Umukuru w’Igihugu ageza ijambo ku barenga 3500 bayitabiriye.

Mu 2024 Perezida Paul Kagame yagejeje ijambo ku bitabiriye aya masengesho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .