00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwanenze imvugo ya Tshisekedi yo kuyobya uburari imbere ya Papa Francis

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Gashyantare 2023 saa 11:25
Yasuwe :

U Rwanda rwamaganye amagambo ya Tshisekedi ukomeje kurugira urwitwazo rw’ibibazo byose by’igihugu cye nyuma y’aho uyu Mukuru w’Igihugu arushinje imbere ya Papa Francis kuba arirwo ruhungabanya umutekano w’igihugu cye.

Papa Francis yageze i Kinshasa ku manywa yo ku wa Kabiri tariki 31 Mutarama 2023. Mu ijambo rye, yasabye amahanga akomeje kuyogoza Afurika, kuyakuramo ibiganza byayo, avuga ko bibabaje kubona uburyo Afurika ikomeje guhura n’ibibazo.

Perezida Tshisekedi mu ijambo rye, yongeye kugaruka ku mvugo zimaze igihe zishinja u Rwanda ibibi byose biri mu Burasirasuzuba bwa Congo.

Bitandukanye na Papa Francis, Tshisekedi we yibasiye u Rwanda arushinja ko rushyigikiye imitwe y’iterabwoba ikomeje kuyogoza igihugu cye.

Ati “Mu myaka mirongo 30 ishize, ubugwaneza bwacu bwashegeshwe n’abanzi b’amahoro ndetse n’imitwe y’iterabwoba ituruka mu bihugu by’ibituranyi.”

Iyi mvugo ya Tshisekedi yo gutwerera u Rwanda ibibi byose aho abonye ijambo hose, imaze kuba karande kuko kuva ibihugu byagirana ibibazo, inama zose abayobozi ba Congo bitabira bashinja u Rwanda.

U Rwanda rusobanura ko ibyo Congo iri gukora muri iki gihe ari ukwihunza ibibazo.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yabwiye Reuters ati “Ni ibintu bisanzwe kandi biteye isoni Perezida Tshisekedi yiyemeje byo kugira u Rwanda urwitwazo ku mpamvu z’amatora, zo kuyobya abantu kugira ngo ntibite ku musaruro mubi wa Guverinoma ye, no kunanirwa kugeza ku baturage ibyo yabemereye.”

Perezida Kagame aherutse gutangaza ko ibibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bizakemuka mu gihe iki gihugu ubwacyo kibishyizemo ubushake.

Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, yagize ati “ Mu gihe cyose amahanga na guverinoma zagiye zisimburana muri Congo bagumye muri iyi ntero, ntabwo igisubizo kirambye cy’ibibazo by’Uburasirazuba bwa Congo kizigera kiboneka.”

“Ni ibintu bigaragara mu maso yanjye ko inshingano za mbere kuri iki kibazo, ziri mu biganza by’abayobozi ba Congo, ku rundi ruhande, no ku bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byagize n’ubundi uruhare mu ntangiriro z’ibibazo.”

Perezida Paul Kagame ubwo yari imbere ya Loni, yavuze ko hakenewe ubushake bwa politiki bwo gukemura mu mizi ibibazo by’umutekano muke byugarije uburasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kuko ibirimo kuba uyu munsi ntaho bitaniye n’ibyabaye mu myaka 20 ishize.

Yagaragaje ko gukomeza kwitana ba mwana, ari ibintu bitazakemura ikibazo.

Tshisekedi yongeye kuyobya uburari imbere ya Papa Francis

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .