U Rwanda rwanenze bimwe mu bihugu bya Afurika bidata muri yombi abasize bakoze Jenoside

Yanditswe na Habimana James
Kuya 21 Nzeri 2019 saa 01:10
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye, yavuze ko kugenda biguru ntege kwa byinshi mu bihugu bya Afurika mu guta muri yombi no kuzana mu Rwanda ba ruharwa basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, bizatuma umugabane wa Afurika udatera imbere.

Busingye yabibwiye abitabiriye inama yari igamije kurebera hamwe ibimaze gukorwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, no kureba zimwe mu mbogamizi zigihari mu iterambere ry’u Rwanda.

Yavuze ko ibihugu bya Afurika bitigeze bishyira imbaraga mu byo bivuga cyangwa ibyo biba byariyemeje gukora ngo bite muri yombi abakekwaho jenoside.

Yagize ati “Haracyari abantu bajijisha cyane cyane bishingiye ku bukoloni bwashize, iyo bigiye mu gufatanya ubona ko hari ibyo tugomba gukora, haracyari imbogamizi.”

Busingye yagaragaje ko iyicwa ry’uwari umuyobozi wa FDLR, Gen Sylvestre Mudacumura bigizwemo uruhare n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibi byari kuba byarakozwe nyuma y’icyumweru kimwe cyangwa bibiri nyuma gato ya Jenoside ikimara guhagarikwa.

Yavuze ko Abanyafurika bagifite byinshi byo gukora kugira ngo koko habeho ubufatanye bukomeye.

Busingye yatangaje ko kugeza ubu hari ibihugu bimwe ku mugabane wa Afurika bitajya bikurikirana cyangwa ngo bikorere iperereza, no mu gihe byabonye impapuro zatanzwe n’u Rwanda zo guta muri yombi ababihungiyemo bakekwaho uruhare muri Jenoside.

The New Times yavuze ko Minisitiri w’ubutabera yagaragaje ko mu Rwanda uwagerageza kuhahungira yaba yibye imodoka cyangwa yakoze ibyaha nko mu bihugu birimo Uganda, u Burundi, Tanzania n’ahandi azahita asubizwayo.

Yagize ati “Dukora ibi ngo tugire icyo tugaragaza kuko mu Rwanda si ahantu ho guhungira mu gihe wakoze icyaha, dukora ibi ngo natwe tube twabikorerwa ariko hari ubwo twe tutabibona."

Kuva mu 2017 u Rwanda rumaze gutanga impapuro zo guta muri yombi abantu barenga 1,000 bakekwaho gukora Jenosde yakorewe Abatutsi, mu bihugu byose hamwe 32 ku isi.

Minisitiri Busingye yavuze ko hari ibihugu byinshi ku mugabane wa Afurika bidashyira ingufu mu guta muri yombi abakekwaho gukora Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza