U Rwanda rwamuritse amavugurura mashya ku mitangire y’ibyangombwa byo kubaka

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 15 Mata 2019 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Muri gahunda y’u Rwanda yo korohereza ishoramari ku butaka bwarwo no kwihutisha umuvuduko w’iterambere, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyamuritse amavugurura mashya mu rwego rw’ubwubatsi.

Ayo mavugurura yamuritswe ku wa 15 Mata 2019, mu nama yahuje RDB, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire, n’abakora mu rwego rw’ubwubatsi.

Yitezweho kugabanya ikiguzi n’igihe umuntu ushaka kubona ibyangombwa byo kubaka byamutwaraga.

Umuyobozi Mukuru wungirije akaba anashinzwe Ibikorwa muri RDB, Hategeka Emmanuel, yatangaje ko urwego rw’ubwubatsi rufite agaciro mu iterambere ry’u Rwanda n’icyerekezo cyo kubaka ubukungu bushingiye ku bikorera.

Yagize ati “Turiga ku buryo bwo korohereza abakora mu rwego rw’ubwubatsi kubona ibyangombwa byo kubaka. Kwita ku gutanga ibyangombwa byo kubaka, bifite uruhare rufatika mu kuzamura u Rwanda nk’ahantu habereye gukorera ishoramari.’’

“Twakoze impinduka mu mategeko azafasha kunoza urwego rw’ubwubatsi. Aya mavugurura twizeye ko azazamura urwego rw’ishoramari mu rwego rw’ubwubatsi, kandi tuzakomeza gukorana n’abikorera mu kunoza aho mukorera ishoramari.’’

Raporo ya Banki y’Isi yo mu Ukwakira 2018, yagaragaje ko mu koroshya ubucuruzi, u Rwanda ruri ku mwanya wa 29 mu bihugu 190 ku Isi, n’uwa kabiri muri Afurika inyuma y’Ibirwa bya Maurice.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal, yavuze ko amavugurura yakozwe aho u Rwanda rudahagaze neza mu ruhando mpuzamahanga.

Yagize ati “Muri uyu mwaka, twibanze ku mavugurura aho u Rwanda rudahagaze neza mu mitangire y’ibyangombwa byo kubaka aho ruri ku mwanya wa 106 ku Isi.’’

Rwakazina yavuze ko “Ku mishinga y’inyubako nto, umuntu ntazongera gukenera gutanga inyigo yerekana imiterere y’ubutaka na raporo y’ibijyanye n’ibidukikije.’’

Aya mavugurura azatuma, inzira umuntu yanyuragamo ashaka ibyangombwa byo kubaka zigera ku icyenda zivuye kuri 15; iminsi byatwaraga yavuye ku 113 igere kuri 57 mu gihe igiciro cyavuye kuri 12% kigera kuri 2.2% y’igiciro cy’inzu yose.

Amavugurura mashya arimo, irizakuraho ikiguzi cya miliyoni 2Frw no gutegereza iminsi 14 yo kubona icyangombwa cya Minisiteri y’Ibikorwa remezo ku nyubako zitarengeje metero kare 1,500; icyangombwa cyatangwaga na Minisiteri y’Ibidukikije kizajya gitangwa binyuze muri One Stop Center gusa.

Binateganyijwe ko uwubaka kandi atazajya amenyesha One-Stop Center igihe yatangiye kuzamura inyubako, ubu mu gihe yahawe icyangombwa cyo kubaka ashobora gutangira. Ivugurura rya nyuma ni ikurwaho ry’ubugenzuzi bw’Umujyi wa Kigali na Polisi y’Igihugu n’abenjeniyeri mu gihe inyubako iri mu mirimo ya nyuma, bizagabanya igihe byatwaraga.

Amavugurura yakozwe ateganya ko abenjeniyeri bigenga bashobora kwemeza ubuziranenge bw’inyubako no gutanga icyangombwa cyayo yuzuye.

Raporo ya Doing Business 2019 yashyize u Rwanda ku mwanya wa kabiri mu kwandikisha umutungo; uwa 14 mu kurinda abashoramari bafite imigabane mike; uwa 58 mu gukemura ibibazo bijyanye n’igihombo.

Rwashyizwe kandi ku wa 78 mu gushyira mu ngiro iyubahirizwa ry’amasezerano; uwa 51 mu gutangiza ishoramari; uwa gatatu mu kubona amakuru ku nguzanyo; uwa 35 mu kwishyura imisoro; uwa 88 mu bucuruzi bwambukiranya imipaka; uwa 68 mu kubona amashanyarazi n’uwa 106 mu kubona ibyangombwa byo kubaka.

Umuyobozi Mukuru wungirije muri RDB, Hategeka Emmanuel, yashimangiye ko urwego rw’ubwubatsi rufite akamaro mu iterambere ry’u Rwanda
Ibi biganiro byahurije hamwe abiganjemo abakora mu rwego rw'ubwubatsi mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza